Amahirwe:Abagabo babiri basizwe ku kibuga na ya ndege yakoze impanuka bavuze ukobyagenze

  • admin
  • 12/03/2019
  • Hashize 5 years

Umugabo ukomoka mu Bugereki avuga ko yasizwe n’indege ya kompanyi Ethiopian Airlines yo muri Ethiopia yakoze impanuka ku cyumweru kubera ko yageze ku muryango wo kwinjiriramo ugana aho indege iri acyerereweho iminota ibiri.

Yibuka uwo munsi wabaye “uw’amahirwe” kuri we, Antonis Mavropoulos yagize ati: “Nari narakaye cyane kubera ko nta muntu n’umwe wamfashije kwinjira mu muryango ku gihe“.

Undi mugabo na we yavuze ko yasizwe n’iyo ndege ho gato.

Iyo ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737 Max 8 yavaga mu murwa mukuru Addis-Abeba wa Ethiopia yerekeza i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya, yakoze impanuka imaze iminota itandatu ihagurutse. Abantu 157 bose bari bayirimo barapfuye.

Abaguye muri iyo mpanuka bava mu bihugu birenga 30, barimo Abanyakenya 32, Abanyakanada 18 n’Abongereza barindwi, amakuru akaba avuga ko harimo n’Umunyarwanda umwe.

’Umunsi wanjye w’amahirwe’

Mavropoulos ukuriye ishyirahamwe mpuzamahanga rikora mu byo kujugunya imyanda, yavuze ko ku ikubitiro yarakariye abakozi bo ku kibuga cy’indege avuga ko batamufashije bagatuma indege imusiga.

Mu butumwa yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook akabuha umutwe ugira uti, “Umunsi wanjye w’amahirwe”, Bwana Mavropoulos yavuze ko iyo ndege yakoze impanuka imaze kumusiga yashyizwe mu ndege ikurikiyeho yerekeza i Nairobi.

Nuko aza kumenya gusa ibyabaye kuri iyo ndege yamusize ari uko abujijwe kwinjira muri iyo ndege yindi.

Yahise ajyanwa ku biro bya polisi ngo ahatwe ibibazo igihe umupolisi yamubwiraga ko ari we mugenzi wenyine wari wakatishije itike yo kujyana n’iyo ndege akaba atayigiyemo.

Muri ubwo butumwa bwe yashyizeho n’ifoto ya tike ye y’indege, Mavropoulos yanditse ati “Umupolisi yansabye kutigaragambya ahubwo ngasenga Imana”.

Avuga ko polisi ya Ethiopia yagenzuye umwirondoro we ndetse imuhata ibibazo ku mpamvu yatumye atajyana n’iyo ndege. Ubutumwa bwo kuri telefone yohererejwe n’inshuti ye ni bwo bwamumenyesheje ko iyo ndege yari kujyana nayo yakoze impanuka.

Amakuru avuga ko Bwana Mavropoulos yari ari kwerekeza i Nairobi kwitabira inama y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bidukikije. Abantu 19 mu bapfiriye muri iyo mpanuka berekezaga muri iyo nama.

Yagize ati “Ndishimira ko ndiho kandi nkaba mfite inshuti nyinshi cyane zatumye numva urukundo rwazo”.


Ahmed Khalid mu ifoto na se ku kibuga cy’indege cy’i Nairobi

Ahmed Khalid uba i Dubai, yavuze ko iyo ndege yamusize kubera ko mu rugendo rwa mbere hari habayeho gucyerererwa. Nuko aza gushyirwa mu ndege ya nyuma yaho ijya i Nairobi.

Yagize ati “Buri muntu wese yari kubaza abatwaye indege ibiri kuba, ariko nta n’umwe wagiraga icyo avuga”.

Bakomeje kubaza kugeza ubwo umugenzi umwe yabonaga kuri telefone ye igendanwa ko indege ya mbere yari imaze akanya ihagurutse, nk’iminota itandatu ihagurutse, yari imaze gukora impanuka”.

Se wa Khalid, wari umutegerereje ku kibuga cy’indege cy’i Nairobi, yumvise iby’iyo nkuru y’impanuka nuko ahita atekereza ko n’umuhungu we yari ari muri iyo ndege.

Yagize ati “Nakubiswe n’inkuba ariko hashize akanya, umuhungu wanjye arampamagara nuko ambwira ko akiri i Addis Abeba, ko ataje muri iyo ndege”.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 12/03/2019
  • Hashize 5 years