Amaherezo y’ikibazo cy’abana bo mu muhanda gikomeje gufata indi ntera i Kigali ni ayahe?

  • admin
  • 05/08/2020
  • Hashize 4 years
Image

Mu gihe abana b’inzererezi bakomeje kwiyongera hirya no hino mu Mujyi wa Kigali cyane cyane muri ibi bihe bya COVID19, hari abasanga hakenewe ibikorwa by’ubutabazi bwihuse kuko kigenda gifata indi ntera, kandi abo bana bagomba kurindwa.

Mu gace ka Nyabugogo cyane cyane ku mwaro w’umugezi wa wa Nyabugogo, ni hamwe mu hakunze kuboneka abana b’inzererezi. Ku masaha y’agasususuruko abenshi baba basinziriye abandi batetse ibyo kurya munsi y’imigano ihari.

Abandi ugasanga banyanyagiye hose, ari na ko bambura cyangwa biba abanyura hafi aho, hakaba n’ababadatinya gupakurura imodoka zitwaye imizigo.

Abo bana bibera muri ako gace, ndetse bamwe muri bo bakaba baranahabyariye, umwe muri bo wemeye kuvugana n’itangazamakuru avuga ko yaturutse mu miryango yabo kubera impamvu zinyuranye.

Yagize ati ’’Nturuka ku Kibuye, mu muryango ndi umwana wa 6 nazanye na mukuru wanjye mfite imyaka 10 ubu nkaba mfite imyaka 18, naje muri Kigali kubera ubukene, ubu mbayeho nabi nsabiriza. Icyo nsaba reta ni ugufashwa umwana wanjye wanjye akandikwa, nkabona indangamuntu, kuko nifotoreje Mageragere’’

Inzego z’umutekano zigerageza kubakura mu duce bagize nk’ingando n’ubwo baba banyanyagiye henshi, ari na ko bagenda banywa lisansu cyangwa umuti bavanga mu irangi witwa tuneur.

Ndayisenga Emmanuel ni umwe mu bamaze igihe bitegereza ikibazo cy’abana b’inzererezi muri ako gace ka Nyabugogo. Aravuga ko bibazo bituma aba bana baza mu mihanda akagaragaza n’umuti w’iki kibazo.

Ati ’’Ikibazo cy’abana bo mu muhanda nkibona mu buryo 2. Hari abo mu rugo baba barananiranye, bakava mu miryango, bakaza mu mihanda, hakaba n’abaza mu mihanda kubera ibibazo byo mu miryango. Ibibazo bateza ni ukwiba, kunywa ibiybyebwenge. Umuti mbona ni uko abananiranye bashakirwa ibigo ngororamuco, bagasubizwa mu miryango.’’

Abakurikiranira hafi ibijyanye no kwita ku bana bugarijwe n’ibibazo, bavuga ko ikibazo cy’abana b’inzererezi gishingiye ku kutita ku nshingano kw’ababyeyi, ariko n’abayobozi ngo bagomba kudasigara inyuma mu gusHakira umuti icyo kibazo.

Nsabimana Nicolette ni umuyobozi w’umuryango Centre Marembo wita ku bana bugarijwe n’ibibazo.

Ati ’’Ibitera iki kibazo ni amakimbirane yo mu miruyango, ababyeyi ntibakora inshingano uko bikwiye n’ubukene. Muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID19 abana b’inzererezi babaye benshi cyane, kuko ababashinzwe basa n’ababirengagije, hakaba hakwiye gukorwa ibikorwa by’ubutabazi bwihuse. Habonetse ubufatanye n’inzego zitandukanye ndumva bizakunda, kuko abashinze ihohoterwa mu midugudu, amasibo, imigoroba y’ababyeyi, abo bose bakoze inshingano zabo, nya kitashoboka.’’

Umuyobozi wa gahunda ya Tubarerere mu miryango muri Komisiyo y’igihugu ishinzwe abana Nduwayo James, avuga ko muri gahunda irambye yo kwita ku bibazo by’abana b’inzrererezi, abana bahuzwa n’imiryango yabo, ariko n’ababyeyi batita ku nshingano bakabibazwa.

Ati ’’Hashyizweho itsinda ry’inzego zitandukanye, iryo tsinda rikura abana mu muhanda bagashyirrwa ahantu babugenewe, abana bakamenyerwa imyirondoro hakamenya n’icyatumye bava mu miryango, bamara gutegurwa hagategurwa n’imiryango yabo, bagasubizwa mu miryango, ahaba hari abana basabitswe n’ibiyobyebwenge bagakurikiranwa, ikindi ni uguhana ababyeyi batita ku shingano nk’uko amategeko abiteganya.’’

Imibare igaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2019 na Minisiteri yuburinganire n’iterambere ry’umuryango, igaragaza ko mu Rwanda habarirwa abana b’inzererezi 2883. Mu kwezi kwa 5 k’uyu mwaka abana 1433 bari bamaze gusubizwa mu miryango. Uturere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro nitwo twagaragayemo abana benshi mu mujyi wa Kigali, ariko n’uturere twa Rwamagana, Musanze, Rubavu, Rusizi na Huye natwo tuza mu dufite umubare munini w’abana b’inzererezi.

MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 05/08/2020
  • Hashize 4 years