Amaherezo y’amazi y’imvura asenya ibintu i Kigali azaba ayahe?

  • admin
  • 07/02/2020
  • Hashize 4 years
Image

Mu gihe amazi amanuka ku misozi ikikije Kigali akomeje kwangiza byinshi abantu bakaba bibaza iherezo ryabyo, bamwe mu mpuguke mu by’imitunganyirize y’imijyi bagaragaje ko abakora igenamigambi ry’imyubakire mu mujyi bakwiye kureka gukomeza kugendera ku bya kera ahubwo bagatekereza ku kubaka banashingiye ku mihindagurikire y’ikirere ndetse n’ubwiyongere bw’abaturage.

Muri iyi minsi, iyo ikirere cya Kigali gihindutse, bamwe imitima itangira gutera cyane. Abari mu bice biruhukiramo amazi y’imvura aba aturutse ku dusongero tw’imisozi ikikije Kigali, ibindi byose barabihagarika bagatangira gutekereza aho gushyira ibikorwa byabo.

Uko imyaka ihita indi igataha, ingano y’amazi amanuka kuri iyimisozi igenda yiyongera. Aramanukana umuvumba udasanzwe ukangiza byinshi.

Habamenshi Abidan avuga ko imvura igwa muri iy’iminsi iteye inkeke, aho yangiza ibikorwa by’abantu.

Yagize ati “Kubera ruhurura ituruka i Nyamirambo, amazi aruzura hano ibintu ikabitwara. Ejobundi yaraguye hano mu isoko itwara imyenda ibikapu n’ibindi bicuruzwa abantu bacururizaga aha.”Iyi ruhurura ikwiye kwaguka.”

Na ho Gakindi Erneste avuga ko umuvumba w’amazi nta kimntu na kimwe usiga inyuma.

Ati “Hari tank bajyaga bakoresha hariya haruguru,imwe muri ziriya tank nini cyane ubusanzwe zitwara essance, aya mazi yarayimanuye ndetse hari n’inka yamanutsemo. Iyi rigole biragaragara ko amazi aza akayirusha ubushobozi,ikigaragara ni uko yakongerwa.”

Abatuye kuri iyi misozi kimwe n’ahandi mu Mujyi wa Kigali hari uburyo bavuga ko bagerageza gufata aya mazi

Karasira Deo ati “Hano amazi tubasha kuyafata gake gake,ni ugucukura icyobo kijyamo amazi yo ku mabati n’ubwo atari twese.”

Impuguke mu bijyanye n’imitunganyirize y’imijyi zibonera iki kibazo mu yindi ndorerwamo. Bamwe muri bo babwiye RBA uko byakabaye bigenda iki kibazo kigakemuka burundu.

Eng Joseph Rwigamba avuga ko ikibazo kiriho ari uko umujyi kugeza ubu uri kugendera kuri plans za kera.

Ati “Ntibigeze batekereza ko imvura izagwa gutya. N’izo za rigole zakozwe, inyinshi zarasibamye kandi ni nto. Na none, ugasanga amazi arambukiranya umuhanda bitewe n’uko abubatse umuhanda batatekereje kuri rigole zihagije z’aho ayo mazi yajya. Niharebwe aho amazi yo mu baturage yakusanyirizwa kuko uko babikora ubwabo ntibihagije, hanyuma hakarebwa aya mazi y’imvura abaturage batabasha gucontrola aho yajya kandi bigakorwa vuba.”

Ni ikibazo inzego nyinshi kireba zigaragaza ko hari ibyakozwe ndetse n’ibiri gukorwa.

Janvier Muhire ashinzwe amategeko y’imiturire n’imyubakire mu rwanda mu kigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire avuga ko buri muturage akwiye kumva akamaro ko gufata amazi y’imvura. Gusa akanashimangira ko Leta ifite uburyo burambye buzakemura iki kibazo.

Ati “Amategeko ahari uno munsi avuga ko buri wese akwiye gufata amazi ava ku nzu ye yifashishije ibigega n’ibindi. Ariko iyo abaye menshi hari uburyo turi gutegura bwitwa water treatment plant. Leta ifite gahunda yo kuyubaka hariya ku Giti cy’inyoni ku buryo ariya mazi yose mubona azaba ashobora guhurizwa hamwe ndetse akaba yanakoreshwa nyuma yaho.”

Uyu mushinga igihe uzatangirira ntikiratangazwa cyangwa se n’ingengo y’imari izawugendaho.

Mu gihe Umujyi wa Kigali abakomeje kuwugana biyongera umunsi ku munsi, hari ababona ko ingamba zigamije kurengera imiturire zakazwa harimo n’uburyo bunoze bw’imyubakire.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 07/02/2020
  • Hashize 4 years