Amahano/Rubavu:Umugabo yatawe muri yombi acyekwaho gusambanya umwana w’umuhungu

  • admin
  • 14/10/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umugabo w’imyaka 30 utuye mu Kagari ka Byahi mu Mudugudu wa Buhuru, yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatandatu akurikiranweho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 14.

Ubuyobozi buvuga ko uyu mugabo yari asanzwe yarananiranye.

Mbarushimana Honore,umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Byahi, yemeje aya makuru, avuga ko uyu mugabo yakoze aya mahano avuye mu kigo ngororamuco kubera urugomo.

Yagize ati “Ejo bundi nibwo yafashe uyu mwana ku ngufu hashize iminsi itatu uyu mwana yabyutse arimo gucibwamo ahita abivuga, noneho turamushaka ubu twamufashe tumaze kumushyikiriza Ubugenzacyaha.”

Yakomeje avuga ko ari ubwa mbere babonye umuntu ufata ku ngufu umwana w’umuhungu ku ngufu, kuko bari bamenyereye abantu bafata abana b’abakobwa.

Icyaha bikekwa ko cyakozwe ku wa Gatatu w’iki cyumweru ariko bimenekana ku wa Gatanu. Umugabo ugikekwaho afungiye kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ya Gisenyi.

Ingingo ya 133 y’igitabo gishya cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda isobanura byimbitse imiterere y’icyaha cyo gusambanya umwana.

Ivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha: gushyira igitsina mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana; gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana; gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu kuwa koze icyo cyaha.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 14/10/2018
  • Hashize 6 years