Amahanga arasaba ko habaho ituze muri Zimbabwe nyuma y’ibikorwa by’urugomo byakurikiye amatora ya perezida

  • admin
  • 02/08/2018
  • Hashize 6 years

Ibikorwa byo guhutaza abigaragambya byakozwe na leta ya Zimbabwe nyuma y’amatora ya perezida yabaye ku wa mbere, byatumye amahanga asaba ko habaho ituze muri iki gihugu.

Umuryango w’abibumbye n’Ubwongereza bwahoze bukoloniza Zimbabwe, byose byagaragaje impungenge zitewe n’ibikorwa by’urugomo byahitanye abantu batatu ubwo abasirikare barasaga ku bigaragambyaga.

Ibyavuye mu matora ajyanye n’abagize inteko ishingamategeko, bigaragaza ko ishyaka rya Zanu-PF riri ku butegetsi ari ryo ryegukanye intsinzi muri aya matora ya mbere abaye kuva Robert Mugabe yakurwa ku butegetsi mu mwaka ushize wa 2017.

Akaguma muri Zimbabwe mu gihe bivugwa ko “amatora yibwe”Abatavuga rumwe na reta bavuga ko batsinze amatora muri ZimbabweAbahiganywe mu matora ya prezida muri Zimbabwe bose bizeye intsinzi

Ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi baravuga ko ishyaka rya Zanu-PF ryibye amajwi.

Ibyavuye mu matora ya perezida ntabwo biratangazwa.

Urugaga rw’amashyaka atavuga rumwe na leta ruhuriye mu ishyaka MDC rivuga ko rigamije impinduka zinyuze muri demokarasi, ruvuga ko umukandida waryo Nelson Chamisa yatsinze Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe uriho kuri ubu.

Umunyamabanga mukuru wa ONU Antonio Guterres yasabye abanyapolitiki bo muri Zimbabwe kugira ituze.

Naho Harriett Baldwin, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Bwongereza, we yavuze ko afite “impungenge zikomeye” zitewe n’urugomo rwakurikiye amatora yo muri Zimbabwe.

Mu butumwa byanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, ibiro by’uhagarariye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Zimbabwe, nabyo byasabye ko habaho ituze, byongeraho ko Zimbabwe ifite “umwanya ukomeye mu mateka”- wo gutuma ejo hazaza hayo haba heza kurushaho.

Hagati aho, umuryango Amnesty International uharaganira uburenganzira bwa muntu, wasabye leta gukora iperereza ku bikorwa by’igisirikare.

Niyomugabo Albert MUhabura.rw

  • admin
  • 02/08/2018
  • Hashize 6 years