Amagambo ya Uganda ntaragira ibikorwa mu bibazo by’u Rwanda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/01/2022
  • Hashize 2 years
Image

Ni byiza kubona ibiganiro bikomeza ku nzego zose, ariko inama no kugendererwa n’intumwa ntibyigeze bigera ku musaruro ufatika ku ruhande rwa Uganda. Kugeza n’ubu ntibaremera uruhare mu kuba hakiri imitwe irwanya u Rwanda ikorera muri Uganda, ndetse no guhohotera inzirakarengane z’Abanyarwanda biracyakomeje.”

Ni ubutumwa bwagarutsweho n’Umuvugizi wa Guverinoma Yolande Makolo, ashimangira ko ibibazo by’u Rwanda na Uganda bikeneye umuti urenze ibiganiro no kohererezanya intumwa zitwaye ubutumwa bwihariye nyamara ntihagire igihinduka mu bibazo muzi byateje urwikekwe n’ubwumvikane buke hagati y’ibihugu byombi.

Ikibazo cy’u Rwanda na Uganda kimaze imyaka igera kuri itanu gisa nk’aho cyaburiwe umuti. Muri Gashyantare 2021, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame we yavuze ko kuba ibibazo hagati y’ibihugu byombi byaragiye ahagaragara mu 2019 bimaze imyaka myinshi ari imwe mu ntambwe itanga icyizere.

Mu kiganiro Urubuga rw’Isibaniro (Battlegrounds) yagiranye na Herbert Raymond McMaster, Perezida Kagame yagize ati: “Ibibazo by’u Rwanda na Uganda bimaze igihe kinini, uretse ko ibyo tugezeho ubu kandi twizera ko bizadufasha gukemura icyo kibazo, ni uko twabishyize ahagaragara tugatangira kubivugira ku karubanda ntacyo dusize inyuma. Mbere hari byinshi byabaga abantu batamenye ngo ikibazo kiriho ni ikihe.”

Ku wa Mbere taliki ya 17 Mutarama 2022, Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi wa Uganda mu Muryango w’Abibumbye Adonia Ayebare, wari uje kumugezaho ubutumwa bwihariye yatumwe na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni.

Iyo ntumwa idasanzwe yaje gutanga ubutumwa nyuma y’iminsi itandatu Minisitiri w’Ingabo wa Uganda Vincent Bamulangaki Ssempijja, agendereye ibihugu by’abaturanyi ari byo u Burundi na Tanzania.

Abasezenguzi mu bya Politiki n’umutekano mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, bakeka ko Perezida Museveni yaba arimo gusangiza abayobozi bo muri kano Karere ibikorwa by’Ingabo za Uganda (UPDF) mu kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF ukorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) guhera mu myaka ya 1990.

Perezida Kagame yakiriye Amb. Adonia Ayebare muri Village Urugwiro

ADF ni umutwe w’iterabwoba umaze imyaka ikabakaba 30 ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ushinjwa kuba umaze kwica ibihumbi by’abaturage bo mu Ntara ya kivu y’Amajyaruguru no mu gace ka Ituri. Uyu mutwe wagiye wigamba ibitero byagabwe inshuro nyinshi ku butaka bwa Uganda harimo n’ibisasu biheruka guturikirizwa mu Mujyi wa Kampala mu kwezi k’Ugushyingo 2021.

Ibikorwa by’ibyo byihebe bigira ingaruka ku Karere kose hadasigaye n’u Rwanda ruherutse kuburizamo ibitero byateguwe bikanayoborwa na ADF, nyuma yo gufata  abantu 13 bari batangiye kwinjizwamo icegezamatwara ry’ubwihebe bari mu Rwanda.

Iperereza ryaje kugaragaza ko abo bantu 13 bafashwe mu kwezi k’Ukwakira 2021, bafashwaga na ADF mu gutegura ibitero byo guhorera ibyihebe byiciwe mu bikorwa Ingabo z’u Rwanda zifatanyijemo n’iza Mozambique byo guhashya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ubutumwa bwazanywe n’Ambasaderi Ayebare buje nyuma y’igihe kigera ku mezi abiri Ingabo za Uganda zitangiye ibikorwa byo kurwanya ibyihebe bya ADF bibisanze ku butaka bwa Congo, igikorwa cyamaze igihe kinini  cyaragoranye gufatwaho icyemezo kubera ingorane gishobora gukururira Akarere kose.

Kuba byaramaze igihe kikini izo nyeshyamba zidegembya byazamuye ibibazo bitandukanye ku buryo Uganda ihanganamo n’ibibazo byayo by’umwihariko kuri iki kibazo gishobora gukemurwa neza gusa mu gihe yaba ifatanyije n’ibihugu byo mu Karere.

Umwe mu basesenguzi mu by’umutekano muri Kenya yagize ati: “Ikibazo cya ADF kireba Akarere kose. Uyu mutwe w’iterabwoba ufite amashami akorera mu bihugu birenga bine. Bityo rero, igisubizo kirambye gishobora kuboneka gusa mu bufatanye bunoze bw’ibihugu bigize Akarere, ariko birasa nk’aho ibyo byirengagijwe na Uganda.”

Yakomeje agira ati: “Hari amakuru yizewe ahamya ko ibikorwa by’ingabo za Uganda muri RDC byafashije ibyihebe bibarizwa mu mutwe wa FDLR, RNC na RUD-Urunana guca ruhinganyuma bitangira ibikorwa byo kwinjiza abayoboke bashya bari mu nkambi no mu bindi bice bitandukanye muri Uganda, mu mugambi mugari wo kugaba ibitero ku Rwanda. Hari impungenge ko uburyo bwa UPDF bwo kwihugiraho bushobora guteza ingorane zikomeye mu Karere.”

Nubwo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda ndetse na Amb. Ayebare batangaje ubutumwa butanga icyizere ku rugendo rwo kuzahura umubano w’ibihugu byombi, abasesenguzi mu bya Politiki ndetse n’abatanze ibitekerezo ku butumwa bw’impande zombi, bagaragaje ko hakenewe ibikorwa aho gukomeza amagambo atomoye atagira ikiyaherekeje gifatika.

Umwe mu Banyarwanda batanze ibitekerezo Ignatius Kabagambe, yagize ati: “Ni byiza cyane kukubona i Kigali Amb. Ayebare. Nakubonye uza gusohoza ubutumwa inshuro nyinshi. Ariko Abanyarwanda bakomeje gufatwa nabi muri Uganda, n’abayoboke ba RNC bakomeje kuhabona ubwihisho n’ijuru rito. Ni ryari tuzava mu by’intumwa tukajya mu bikorwa byo kuzahura umubano?”

Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko inama zose zakozwe abahagarariye ibihugu byombi n’abahuza babo (Angola na RDC), ingendo z’abadipoloomate n’ubutumwa zijyanya, haracyari icyuho gikomeye cyo kuba amagambo adashobora kugira icyo ahindura mu gihe icyateje umwiryane kigihari.

Ku rundi ruhande, umuhungu wa Perezida Museveni Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba yatangaje ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ko abarwanya Perezida Kagame bakwiye kwitonda kuko baba banarwanya umuryango umuryango we.

Ubwo butumwa batanzweho ibitekerezo binyuranye, byiganjemo gusaba uyu muhungu ukomeye mu Ngabo za UPDF akaba n’Umujyanama wa hafi wa Museveni mu bya gisirikare, kuganira na se bagakemura ibibazo bicyitambitse umubano n’u Rwanda niba koko yifuriza ineza Perezida Kagame n’Abanyarwanda nk’uko yabitangaje.

Gusa nanone hari abakomeje kugaragaza ko buriya butumwa bwatambutse ari ikimenyetso cyiza cy’uko kuzahura umubano bishoboka mu gihe amagambo azaba akurikiwe n’ibikorwa, cyane ko Umunyarwanda yavuze ko nta butota butagezemo umwuko…

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/01/2022
  • Hashize 2 years