Amagambo ya nyuma y’umupilote w’indege ya Ethiopian Airlines iheruka gukora impanuka yamenyekanye

  • admin
  • 31/03/2019
  • Hashize 5 years

Amakuru yatangiye kumenyekana y’ibihe bya nyuma by’indege ya kompanyi ya Ethiopian Airlines yo muri Ethiopia yakoze impanuka mu byumweru bitatu bishize.

Uburyo bubuza indege guhagarara hamwe bw’iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737 Max, buvugwa ko ari bwo bwabaye intandaro y’iyo mpanuka yaguyemo abantu 157 bose bari bayirimo.

Iyo ndege yari imaze amezi ane gusa ikora, yavaga mu murwa mukuru Addis-Abeba wa Ethiopia yerekeza i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya.

Nyuma gato yaho iyo ndege ihagurukiye, igeze ku butumburuke bwa metero 137 hejuru y’ubutaka, izuru ryayo ryatangiye kureba hasi.

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The Wall Street Journal cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, umupilote umwe yabwiye mugenzi we ati “Yakwamye, yakwamye!”

Hari mbere y’uko icyuma cy’itumanaho hagati yabo gipfa.Iyo ndege yakoze impanuka imaze iminota itandatu gusa ihagurutse.

The Wall Street Journal, ivuga ko yavuganye n’abantu bakurikiranira bya hafi iperereza rigikomeje ku cyateye iyo mpanuka, gitangaza ko amakuru ifite “atanga ishusho y’ihagarara rikomeye cyane ryahise rirenga abari batwaye iyo ndege”.

Muri iki cyumweru, amakuru yahosotse mbere y’igihe ajyanye n’iperereza rikomeje ku cyateye iyo mpanuka avuye muri Ethiopia no muri Amerika, avuga ko uburyo bwikoresha burinda indege guhagarara bwakoze mu gihe iyo mpanuka yabaga.

Ubuyobozi bwa Ethiopian Airlines n’abakora iperereza banze kugira icyo bavuga kuri ayo makuru yasohotse mbere y’igihe.

Abakora iperereza bavuga ko bataramenya icyateje iyo mpanuka, ariko biteganyijwe ko abategetsi ba Ethiopia batangaza icyegeranyo cy’ibanze mu minsi iri imbere.

Impungenge ku mutekano wo kugenda mu ndege zo mu bwoko bwa Boeing 737 Max zatumye indege zo muri ubu bwoko zihagarikwa gukora ku isi.

Abantu 157 bose bari muri iyo ndege baguye muri iyo mpanuka yabaye ku itariki ya 10 y’uku kwezi kwa gatatu

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 31/03/2019
  • Hashize 5 years