Amafoto y’umuhanzi P Fla ari kugaragara mu mashusho y’indirimbo nshyashya yavugishije abantu

  • admin
  • 13/11/2015
  • Hashize 8 years
Image

Umuhanzi mu njyana ya hip hop wamenyekanye ku izina rya P Fla yagaragaye mu mashusho y’indirimbo asomana n’umukobwa ndetse ibintu bitari bisanzwe bigaragara kuri uyu muhanzi ubusanzwe uzwiho kuririmba indirimbo zigaragaza ko adashyigikiye abantu bose bakora ibikorwa nk’ibi by’urukozasoni ku mugaragaro.



Mu mateka y’uyu muhanzi biragoye kubona afite telefone

Indirimbo uyu muhanzi yagaragaye mo afatanijwe n’abahanzi bagize itsinda ry’Abakangurambaga ikaba yaratunganyirijwe mu nzu ya Infinity isanzwe ikora ndirimbo z’abahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda. Ikindi kintu cyatunguye abantu muri aya mashusho y’iyi ndirimbo ni uburyo uyu muhanzi P Fla yagaragaye afite telephone igendanwa mugihe hari hashize igihe kitari gito uyu muhanzi avugwaho kutajya akunda




P Fla nawe burya agira aho ahurira n’abakobwa ndetse bagahuza urugwiro

Twagerageje gushakisha numero twaboneraho uyu muhanzi ngo tumubaze byinshi kuri aya mashusho ndetse atubwire niba yaba agiye guhindura uburyo yakoraga muzika ye gusa ntibyabashije gukunda kuko N’ubwo P Fla yagaragaye afite telephone muri iyi ndirimbo yitwa Icyo Usabwa P Fla afatanije n’Abakangurambaga ntago kubona numero ye byatworoheye.



Iyi foto nayo yatumye benshi bibaza byinshi kuri P Fla

Ngiyo Video yatunguye abantu uburyo P Fla yayigaragayemo

Umuhanzi P Fla amaze iminsi avugwa mu makimbirane ndetse adacana uwaka n’umuhanzi mugenzi we Bull Dogg ariko kuri ubu iyo ubajije uyu muhanzi akubwirako biriya bijyana n’akazi ubusanzwe iyo akazi karangiye baricara bagasangira kuko ni abavandimwe.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 13/11/2015
  • Hashize 8 years