Amafoto: Yinjiye iyi nganzo bamwita umusazi none biramutunze n’abana be batanu

  • admin
  • 24/11/2016
  • Hashize 8 years
Image

Nyiramfumukoye Lucie w’imyaka 44 atuye mu kagari k’Amahoro, Umurenge wa Muhima mu karere Nytarugenge. Ni umubyeyi w’abana batanu, ukora umurimo yo gucurangira abantu acuranga umuduri kuva muri 2006 ubundi bisanzwe bimenyerewe ku bantu b’igitsinagabo, ni byo bimutunze n’ubwo agitangira bamufataga nk’musazi ari ngo bijyanye n’aho imyumvira y’abanyarwanda igeze basigaye bamwumva.


Avuga ko umugabo we yitabye Imana bityo akabona nta kundi yabaho n’abana be. Yahise ayoboka iyi nganzo avuga ko ntawe ayikomoraho mu muryango, yarabyiyigiye

Ubwo Muhabura.rw yamusangaga mu Biryogo yagize ati: “birantunze hamwe n’abasore banjye n’inkumi zange uko ari batanu bose, nabitangiye muri 2006 kuko nta yandi mahitamo narimfite nyuma y’uko utware wange yari yitabye Imana.

Nk’umudamu, ngitangira 2006 abantu banyitaga umusazi ariko nkihangana. Nakoreraga amafaranga 50, nza kugera ku 100 none ubu ncurangira hagati ya 200 na 500. Ubu ndanyuzwe cyane cyane ko n’bantu basigaye banyumva bakamfata nk’umukozi njk’abandi. Yiiii ni ukubera u Rwanda turikujyenda tujya muri viziyo.Ku munsi nshobora kubona nka 3000, 2000 cyangwa 4000 bitewe n’icyo Imana yangeneye.

Nta muyobozi n’umwe twari twabonana, mubonye namusaba kunteza imbere nange nkamenyekana nk’abandi bahanzi. Byanamfasha! Kuko n’ubwo nge nshaje, abana bange bazi gucuranga umuduri, babonye ubufasha babikora neza ku buryo bugezweho bikanafasha mu gusigasira umuco nyarwanda.”

Amafoto ya Nyiramfumukoye Lucieubwo yacurangiraga abantu mu Biryogo







Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 24/11/2016
  • Hashize 8 years