Amafoto: Umunyeshuli muri kaminuza wagaragaje amafoto y’ubwambure bwe ari mu mazi abira

  • admin
  • 02/06/2017
  • Hashize 7 years
Image

Umunyeshuri wo muri Kaminuza ya Makerere yasabwe n’ubuyobozi bw’ikigo gusobanurira impamvu y’ifoto ye yagaragaye ku mbuga nkoranyabaga yambaye ibisa n’ubusa.

Kuwa Gatanu hashyira kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo ifoto ya Nadumba Rebecca yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, aho bigaragara ko yari mu birori ariko yambaye ikanzu igiye isatuyemo utuntu tumeze nk’utugozi ku buryo ibice bimwe by’umubiri nk’amatako ye byari hanze.

Ubuyobozi bwa Kaminuza nyuma yo kubona iyo foto, bwandikiye Rebecca bumusaba gusobanura impamvu yambaye imyenda imeze gutyo kandi mu mabwiriza ya Kaminuza habuzanya kwambara ibitubahisha umunyeshuri

Uwo mukobwa wari wambaye ikanzu y’umutuku, yahawe umunsi umwe ngo abe yitabye komite ishinzwe imyitwarire muri Kaminuza ya Makerere asobanure iby’imyambarire ye.

Ntacyo Rebecca yigeze atangaza, nubwo benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga banenze iyo kaminuza kudakemura ibibazo byayo nk’ibituma abarimu n’abanyeshuri bigaragambya, ahubwo ikajya kugena uko abanyeshuri bambara.


Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 02/06/2017
  • Hashize 7 years