AMAFOTO : U Rwanda rwashyirikije u Burundi Abarundi babiri bakekwaho icyaha cy’ubujura

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 20/08/2021
  • Hashize 3 years
Image

Kuri uyu wa Gatanu, u Rwanda rwashyikirije u Burundi abagabo  babiri b’Abarundi bakekwaho icyaha cy’ubujura ari bo Gahimbare Fils na Bizimana Gerard bafatiwe mu Bugarama mu karere ka Rusizi mu minsi ishize.

Aba bagabo bafatanywe ibihumbi bisaga 4 by’amadolari, Miliyoni zisaga 8 z’amafaranga y’amarundi, ibihumbi bisaga 200 by’amanyarwanda na 500 y’amanyekongo.

Iki gikorwa cyo kubahererekanya cyabereye ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi wa Ruhwa.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwavuze ko iki gikorwa ari ihererekanya rishingiye ku bufatanye mpuzamahanga mu kurwanya ibyaha ndengamipaka, ndetse u Rwanda rukaba rwabwiye u Burundi ko rutazigera rucumbikira uwo ari we wese wakorera ibyaha i Burundi akaruhungiramo.

Gen Gahungu Bertin Komiseri General wa Police Judiciale wari uhagarariye u Burundi muri iki gikorwa, yavuze ko u Burundi bwishimiye cyane uku guhanahana abakora ibyaha yizeza ko ubwo bufatanye buzahoraho.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 20/08/2021
  • Hashize 3 years