Amafoto: Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gushyira indabyo ku gicumbi cy’Intwari

  • admin
  • 01/02/2016
  • Hashize 8 years

Uyu wa 1 Gashyantare, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahaye Icyubahiro Intwari z’u Rwanda ndetse anashyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari giherereye I Remera mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Mu nsanganyamatsiko igira iti: “Duharanire Ubutwari , Twubaka ejo hazaza” Uyu muhango ukaba witabiriwe n’abayobozi batandukanye ndetse n’imiryango igiye ifite intwari z’igihugu. Ubusanzwe uyu munsi w’intwari ukaba usanzwe wizihizwa itariki ya 1 Gashyantare buri mwaka hano mu Rwanda.

Uyu mwaka umunsi w’intwari ukaba warabanjirijwe n’icyumweru cyahariwe Intwari z’u Rwanda kuva tariki ya 22 kugeza ku wa 31 Mutarama. Uyu munsi wijihirijwe mu midugudu itandukanye yose yo mu Rwanda ndetse abayobozi n’abaturage bakaba bibukiranije amateka y’intwari zitangiye u Rwanda ndetse banakangurirana guharanira ubutwari no kubaka igihugu cyabo. Hashize imyaka 25 ingabo za RPA ziyobowe na Paul Kagame, zitangiye urugamba rwo kubohora igihugu ndetse no guhagarika Jenocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Amafoto yaranze umuhango wo gushyira indabo ku Ntwari z’u Rwanda.

















Yanditswe na Editor1/Muhabura.rw

  • admin
  • 01/02/2016
  • Hashize 8 years