Amafoto n’ibihe by’ingenzi byaranze igitaramo cya D’Banj mu gihugu cya Uganda
- 15/11/2015
- Hashize 9 years
Umuhanzi Oladapo Daniel Oyebanjo, Uzwi nka D’Banj ku munsi w’ejo kuwa tariki ya 14 Ugushyingo yataramiye abatuye igihugu cya Uganda gusa igitaramo cyatunguye abantu benshi mu mitegurire y’iki gitaramo ndetse n’umubare w’abantu bitabiriye iki gitaramo.
Umuhanzi D’Banj washimishishe abagerageje kwitabira igitaramo
Ku rubyiniro umuhanzi D’Banj yakomeje ashimira abafana be ndetse n’abitabiriye igitaramo cye cyabereye muri “Art of Tropical Luxury Party” kuri Club Guvnor
Abafana bari bitabiriye ku rwego rwo hejuru gusa sicyane ugereranije n’abitabiriye icy’umuhanzi Ne-Yo
D’Banj yanenze cyane abategura ibitaramo muri iki gihugu cya Uganda kuko ibitaramo byaho biba biteguye mu buryo buri hasi cyane n’ubwo muri iki gihugu bakunze kwakira abahanzi bo ku rwego rwo hejuru nka Ne-Yo uherutseyo ndetse bikaba biri kuvugwa ko n’umuhanzikazi Rihanna ari mu myiteguro yo kuza muri iki gihugu
Amwe mu mafoto yaranze iki gitaramo
Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw