AMAFOTO: Mu Rwanda hatangiye inama y’iminsi 2 ya AU-EU

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 25/10/2021
  • Hashize 3 years
Image

Kuri uyu wa Mbere, i Kigali hatangiye inama y’iminsi ibiri ihuza ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe n’abo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Iyi nama iteranye ku nshuro ya kabiri ibaye mu gihe Isi muri rusange ihanganye n’icyorezo cya COVID19 ndetse kuzahura ubukungu bwashegeshwe n’iki cyorezo ikaba ari imwe mu ngingo iza kugarukwaho muri iyi nama.

Bamwe mu bayitabiriye basanga kugira ngo habeho ubufatanye nyabwo kandi buhamye hagati y’Afurika n’u Burayi igihe kigeze ngo impande zombi zibwizanye ukuri ku ngingo zitandukanye mu nyungu z’abaturage b’iyi migabane.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga ClĂ©mentine Mukeka yagaragaje Afurika n’u Burayi nk’abafatanyabikorwa b’imena gusa ashimangira ko kugira ngo ubwo bufatanye butange umusaruro nyawo bisaba impande zombi gusasa inzobe ku ngingo zizaganirwaho. Muri zo harimo ibirebana n’ikibazo cy’abimukira, kuzahura ubukungu bwazahajwe na COVID19, intambara n’amakimbirane, ibibazo by’imiyoborere, imihindagurikire y’ikirere n’ibindi.

Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe Dr. Monique Nsanzabaganwa na we yavuze ko kuba iyi nama ibaye bitanga icyizere cyo gikomeye cyo gutsinda icyorezo cya COVID19.

Yagaragaje ko uyu ari umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma impande zombi zikareba aho zigeze zishyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu nama zabanjirije iyi, ni ukuvuga iy’abakuru b’ibihugu yabereye muri Cote d’Ivoire muri 2017 ndetse n’iy’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga yabereye i Brussels muri 2019.

Dr. Nsanzabaganwa yashimangiye kandi ko Afurika ikeneye abafatanyabikorwa bayo kugiran go ibashe gusubiza ibintu mu buryo  nyuma yaho ubukungu n’imibereho y’Abanyafurika muri rusange ishegeshwe n’icyorezo cya COVID19.

Ku rundi ruhande ariko ngo Afurika na yo yiteguye gutanga umusanzu wayo mu kubaka icyerekezo no gushyiraho ingamba zitajegajega kugirango Isi ibashe gusohoka mu bibazo yatewe n’iki cyorezo.

Abadiplomate babarirwa muri 500 ni bo bateraniye i Kigali muri iyi nama, aho kuri uyu munsi wayo wa mbere abagize urwego tekiniki baganira ku ngingo zitandukanye mbere y’uko ku munsi w’ejo ba ,inisitiri b’ububanyi n’amahanga na bo baterana.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 25/10/2021
  • Hashize 3 years