Amafoto agaragaza umubano udasanzwe umuhanzi Diamond Platnumz afitanye na Jakaya Kikwete

  • admin
  • 19/03/2016
  • Hashize 8 years
Image

Uwahoze ayobora Tanzania Perezida Jakaya Kikwete yakunze kujya avugwaho kuba afitanye ubucuti bwa hafi n’umuhanzi Diamond Platnumz ndetse benshi bakunze kujya bemeza ko bafitanye n’ubuvandimwe atari ubucuti busanzwe gusa ibanga uyu muhanzi yakoresheje ni rimwe gusa ni ugukora cyane ndetse no guhesha ishema igihugu cye kuburyo n’umukuru w’Igihugu nawe bimushimisha akaboneraho kumugaragariza ko amushyigikiye.

Umuhanzi Diamond Platnumz ni umwe mu bahanzi bamaze kugenda bubaka amateka yabo muri Muzika atari ku rwego rw’igihugu cye cya Tanzania gusa ahubwo ku rwego rw’isi cyane ko kuri ubu n’abahanzi bakomeye ku Isi barimo kwifuza gukorana indirimbo n’uyu muhanzi umaze kugenda azamura Ibendera ry’igihugu cya Tanzania mu ruhando mpuzamahanga .

Diamond Platnumz amaze kwegukana ibihembo byinshi cyane bikomeye haba hano ku Isi yose no muri Afurika ndetse n’iwabo muri Tanzania aho akomoka muri rusange dore ko muri iki gihugu bamaze kubona ko ari umwe mu bahanzi bagenderaho ndetse akaba anaserukira igihugu cye neza

Amwe mu mafoto agaragaza Umuhanzi Diamond Platnumz ari kumwe na Jakaya Kikwete wahoze ayobora Tanzania




Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 19/03/2016
  • Hashize 8 years