Amafaranga Akoreshwa ku Bimukira Azagabanywa

  • admin
  • 21/07/2017
  • Hashize 7 years

Abadepite babiri ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika baturuka m’umwishyaka ry’aba Repubulika, David Perdue na Tom Cotton, barimo barakorana n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Amerika ku bijyanye n’itegeko ryerekeye amafaranga akoreshwa mu mubimukira. Ibyegeranyo bivuga ko Amafaranga azagabanywa incuro ebyiri.

Iryo tegeko risubiwemwo nyuma y’iryari ryasubiwemwo mu kwezi kwa kabiri, ryateganya kugabanya umubare w’abimukira binjira k’umwaka, k’ubutaka bwa Amerika. N’itegeko kandi rigabanya abantu binjira bakurikiye incuti zabo, rigakuraho tombola y’impapuro zo kuba muri Amerika, Green Card, rikongera rigahindura ibijyanye no guhabwa impapuro z’akazi n’ibindi.

Abo badepite bavugan ko iryo tegeko ritabanejeje kubera ko rigabanyije umubare w’abimukira bazaga muri Amerika, bivuze ko abo bimukira batumaga umusaruro wa Amerika wiyongera. Bavuga kandi ko mu gihe baba barimo bakora binjiza imisoro, hanyuma igakoreshwa mu kigega cya Leta.

Yanditswe na Ruhumuriza Richard/MUHABURA.rw

  • admin
  • 21/07/2017
  • Hashize 7 years