Amabsaderi w’U Rwamda mu Burundi nan’ubu aracyahakana urupfu rw’Umukinnyi Kayihura Tchami
- 20/10/2015
- Hashize 9 years
Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ukwakira 2015, hari ubutumwa bwiriwe bukwirakwizwa kuri WhatsApp buvuga ko Kayihura yicanwe n’abandi bantu bakuwe mu modoka yavaga mu Burundi iza i Kigali.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi, Rugira Amandin, aravuga ko nta kintu na kimwe kiragaragara cyemeza ko umukinnyi Kayihura Yussuf Tchami yiciwe mu Burundi. Ambasaderi Rugira yaje kuganira n’ikinyamakuru Izubarirashe atangaza ko ambasade yakurikiranye aya makuru ariko ikayaburira gihamya, bityo akaba agifatwa nk’ibihuha. Kuri iki kibazo, ambasade ngo isigaje kuvugana n’inzego zo ku mupaka w’Akanyaru.
Ambasaderi Rugira, ejo kuwa mbere yari yatangarije itangazamakuru ko amakuru akomeje gukwirakwizwa avuga ko Abanyarwanda bari kwicwa mu Burundi ari ibihuha byo kuri interineti .Mu kiganiro twagiranye na we kuri uyu wa kabiri, ambasaderi Rugira yabaye nk’utanga umucyo kuri iki kibazo, aho yasobanuye ko hari Abanyarwanda bafatwa mu Burundi koko, ariko ko ambasade ihita ibikurikirana bakarekurwa, nubwo hari abandi bagifunzwe.
Ambasaderi Rugira avuga ko nk’ubu muri Gereza Nkuru y’u Burundi hafungiwe Abanyarwanda 8, ariko ko ibibazo byabo ambasade ibikurikirana. Avuga ko bitewe n’uko abaturage bazi ko ambasade ikurikirana ibibazo by’Abanyarwanda bafatwa, hari n’Abarundi bafatwa bakiyita Abanyarwanda ariko hanyuma bakaza gusanganwa ibyangombwa by’u Burundi.Ambasaderi Rugira avuga ko ambasade ikurikirana ibibazo by’abaza bayigana, bityo ko bishoboka ko hari ibyo ambasade ishobora kutamenya kuko nta wabiyimenyesheje.
Tubibutse ko uyu Kayihura Tchami yakiniye amakipe atandukanye nka APR FC, Zebres, Atraco na Etincelles ari na yo aheruka gukinira kuko ubu nta kipe yari afite akinira.Src Izubarirashe
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw