Am G The Black yatangaje iby’ingenzi yaganiriye na Jay Polly ubwo yamusuraga aho afungiwe
- 21/11/2018
- Hashize 6 years
Am G The Black yavuze ko bimwe mu byo baganiriye yagiye kumusura harimo nko kuba bagomba gucecekesha abantu bavuga ko injyana ya Hip Hop yasubiye inyuma.
Nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we ku buryo bubabaje umuhanzi Tuyisenge Joshua uzwi ku izina rya Jay Polly,taliki ya 24 Kanama 2018 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwamukatiye igifungo cy’amezi atanu Aho yahise ajya kugororerwa muri gereza ya Kigali iri mu Murenge wa Mageragere .
Mu gihe hari inshuti ze za hafi zakoze igikorwa cyo kumusura kuri ubu hari hatahiwe umuraperi mu genzi we Ama G The Black aho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru yavuze ko mu bintu by’ingezi baganiriye harimo no gucecekesha abantu bavuga ko Hip Hop nyarwanda yazimye.
Yagize ati “Twaganiriye ko naza, tuzogamba gucecekesha abantu bavuga ko Hip Hop yasubiye inyuma, nabimubwiyeho numva norosoye uwabyukaga, ambwira ko mu bintu afite mu nshingano n’icyo kirimo.”
Kuri ubu biteganyijwe ko umuraperi Jay Polly igihano cye kizarangira mu kwezi w’Ukuboza 2018, ndetse ko azahita ashyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Umusaraba wa Yoshua’ ikubiyemo ibihe bikomeye yaciyemo mu minsi ishize.
Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW