“All White Party”- Igitaramo kizasiga Amateka mu ruhando rw’imyidagaduro hano mu Rwanda

  • admin
  • 09/07/2016
  • Hashize 8 years
Image

Nduwimana Jean Paul wamenyekanye mu ndirimbo “Murabeho” yateguye igitaramo kizatuma abatuye I Rusizi, mu nkengero zaho ndetse n’abaturuka mu mijyi itandukanye y’u Rwanda bakunda ibirori no kwishimisha banyurwa ndetse bakishimira ibyiza umuziki Nyarwanda umaze kugeraho mu rwego rw’imitegurire myiza y’ibitaramo.

Ni igitaramo gifite izina rya “ All White Party ” bivuze ngo kuza ni ukuza byibuze wambaye imyenda y’umweru hose kikaba giteganijwe ku wa 23 Nyakanga I Rusizi muri Rubavu Motel ibarizwa muri uriya mujyi bikaba biteganijwe ko abahanzi nka Urban Boyz na Jay Polly bazasusurutsa abazitabira ibi birori, Miss Sandra Teta akaba ari umwe muri ba Nyampinga bazabasha kuhagera wongeyeho n’Abakinnyi b’amafilimi, abanyarwenya batandukanye (Comedians) ndetse n’ibindi byamamare mu ngeri zose bizaba byaje kwifatanya n’Abanyarwanda kwidagadura mu buryo bunyuranye.

Noopja wateguye iki gitaramo afatanije n’inzu itunganya Umuziki ahagarariye yabwiye Muhabura.rw ko iki gitaramo kizaba ari umwihariko dore ko kizamara iminsi ibiri kandi kikazahuza abantu b’ingeri zose. Mu magambo ye Noopja yagize ati “Ubusanzwe ni ibirori twateguye ku bufatanye n’Akarere ka Rusizi kuko hari igikorwa kizaba ari uruhare rw’akarere muri rusange naho igitaramo kizahuriramo aba bahanzi n’ibyamamare bitandukanye cyo kiri kuri 23 Nyakanga ubwo bukeye bwaho tuzakora icyo bita Siporo ya bose aho abo bahanzi naba nyampinga, abainnyi b’amafilimi, abayobozi b’ibigo bitandukanye n’abayobozi b’Akarere n’abaturage ba Rusizi bazahurira kuri Sitade ya Rusizi bakidagadurira hamwe kandi aba bahanzi nanone bazaba bakomeza gususurutsa abantu banabafasha kwidagadura no gukora Siporo”.

Noopja akomeza avuga ko we icyo afata nk’umwihariko ari ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo we yemeza ko ari bibiri aho kwinjira ku muntu umwe azaba ari ibihumbi icumi (10000frs) naho babiri bazanye akaba ari cumi na bitanu (15000frs) hakazaho n’abanyeshuli bazaba binjirira bitanu (5000frs) aha kandi ibyo kurya no kunywa byose uzabikura muri ayo mafaranga uzaba watanze mu gihe cyo kwinjira.

Yanditswe na Snappy Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/07/2016
  • Hashize 8 years