Aline Gahongayire yihagazeho asaba imbabazi nyuma y’amagambo atari meza aherutse kuvuga ku itangazamakuru

  • admin
  • 10/05/2019
  • Hashize 5 years
Image

Aline Gahongayire wavuze ko itangazamakuru ryo mu Rwanda ritari ku rwego rwe, yahinduye imvugo avuga ko aramutse arisuzuguye na we yaba yisuzuguye kuko arikoramo.

Ni nyuma y’uko uyu muhanzikazi yishongoye ku itangazamakuru ryo mu Rwanda aho yabigaragarije mu buhamya yatanze mu gikorwa cyiswe ’Because There Is Hope’ akavuga ko yatangarije itandukana rye n’umugabo we kuri Radiyo Ijwi ry’Amerika kuko ari yo bari mu cyiciro kimwe, itangazamakuru ryo mu Rwanda riri hasi ye.

Icyo gihe yagize ati “Bakambaza bati Aline, nyuma y’ibyakubayeho uzarongorwa? Gute ntarongorwa se? Nabibajijwe hehe, kuri [Radio] Ijwi ry’Amerika. Bati se ubundi Gahongayire [avuga mu Kirundi…] tubwire uburyo […] nti njye twaratandukanye n’umusore.”

Yunzemo ati “Njye nari kubivugira kuri radiyo za hano? Ntibishoboka, Ijwi ry’Amerika. Bakajya bavuga ngo [abanyamakuru bo mu Rwanda] bitangazwa n’Ijwi rya Amerika. Nyine nari ndiyo i Washington DC ntabwo nari hano ku Isango Star. Niyo mpamvu n’ujya kubimbaza tugomba kuba turi mu rwego rumwe.”

Aya magambo yababaje cyane abanyamakuru n’abandi barikurikira, bashinja uyu mugore kwihenura, ubwibone n’ubwirasi, abandi bemeza ko afite ihungabana yatewe no kubyara agapfusha, kunanirwa n’urushako n’ibindi byinshi.

Abantu batandukanye barimo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, bagaragaje ko uyu wiyita umukozi w’Imana adakwiye kuvuga ko itangazamakuru ryo mu Rwanda riciriritse.

Mu kiganiro yagiranye na Kiss FM igitangazamakuru avuga ko babanye muri iki gihe kitoroshye, yavuze ko gusugura itangazamakuru nawe bishobora kumugiraho ingaruka kuko nawe yaba ari kwisuzugura.

Ati “Ngiye gusuzugura itangazamakuru ni njye wa mbere naba ndi kwisuzuguza. Ntabwo nasuzugura itangazamakuru, ntabwo nanga itangazamakuru, nta heza nk’iwacu.”

Ibyo kwirata ko yavugiye kuri Radio Ijwi ry’Amerika, Gahongayire yabigereranyije no kwishimira intambwe yateye yo kuvugira kuri radiyo ikomeye, aboneraho gusaba imbabazi ababyumvise nabi.

Ati “Uwaba yarabyumvise nabi, yaba umunyarwanda, yaba umunyamakuru ambabarire”.

Nubwo yasabye imbabazi ariko, Aline Gahongayire yihagazeho avuga ko nta cyaha yishinja ku mutima we, ahubwo ikibazo gifitwe n’abumvise nabi ibyo yavuze.

Ati “Nta kintu na kimwe umutima unshinja! Reka nkubwire ahantu hari ikibazo. Hari uburyo bwo kuvuga hari n’uburyo bwo kumva. Uburyo Antoinette (umunyamakuru) n’uburyo njye mbyumva biratandukanye. Uburyo bw’imyumvire y’abantu nibwo bushobora kuba bwarakomeretse ariko njyewe nyir’ukuvuga navuze nkanjye.”

Kuva icyo gihe yikomwe n’abantu batandukanye kugeza n’ubu, Aline Gahongayire yari yaranze kugira icyo avuga kuri iki kibazo.None yemeye kuvugana na Radiyo ya Kiss FM, aho avuga ko ari cyo gitangazamakuru rukumbi kitigeze kimuvaho mu bibazo yari afite.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 10/05/2019
  • Hashize 5 years