Ali Kiba nyuma y’igihe gito akoze ubukwe yashyizwe mu nkiko

  • admin
  • 07/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Nyuma y’igihe gito asezeranye n’umukunzi we witwa Aminah Rikesh Ahmed Ali kiba yagejejwe mu rukiko n’umwe mu bagore babyaranye witwa Hadija usanzwe ari umucuruzi uciriritse ukora ubushabitsi mu bucuruzi bw’imyenda ya caguwa,amushinja kwirengagiza gutanga indezo nkana y’umwana bafitanye.

Ali Kiba yambikanye impeta na Aminah Rikesh Ahmed kuri Serena Hotel i Dar es Salaam ku Cyumweru tariki ya 29 Mata 2018, ibi birori byabanjirijwe n’ibindi byabareye mu Mujyi wa Mombasa.

Nyuma yo kurushinga mu buryo bwemewe, Ali Kiba yarezwe n’umugore witwa Hadija amushinja ko babyaranye umwana aramutererana yanga kumufasha mu kumurera no kumwitaho.

Umwana wa Hadija na Ali Kiba afite imyaka itanu y’amavuko nk’uko Bongo5 yabitangaje ndetse ageze mu mwaka wa kabiri mu ishuri ry’incuke. Imyaka ishize yose avutse, ngo Ali Kiba yitwaye nabi mu burere bw’umwana we ari nacyo cyatumye nyina agana inkiko.

Hadija, ni umucuruzi uciriritse ukora ubushabitsi mu bucuruzi bw’imyenda ya caguwa. Yatanze ikirego mu Rukiko rwa Kisutu asaba ko rwakwishyuza Ali Kiba amashilingi 950,000[kuri buri gihembwe] nk’amafaranga y’ishuri ry’umwana akanishyura tsh 460,000 ya buri kwezi nk’indezo y’umwana.

Mu gusobanura igiteranyo cy’amafaranga yifuza kuri Ali Kiba, yavuze ko kuva yabyara uyu mwana muri Mutarama 2013[mu bitaro bya Mikocheni i Dar es salaam] Ali Kiba atigeze amufasha kumwitaho bityo akifuza ko ibyo yamutanzeho byose se yabyishyura ndetse agacibwa n’amande.

Mu byo asaba mu kirego cye, yavuze ko yagendeye ku “itegeko rirengera umwana ryo mu 2009, aho se w’umwana asabwa kwishyura amafaranga yo kumurera buri kwezi. Ibyo kurya tsh 150,000, imbuto 50,000, imikino y’abana 100,000, imyambaro tsh 60,000, ibyo umwana akenera kurya ku ruhande atari mu rugo tsh 50,000, kwivuza tsh 50,000; yose hamwe akaba tsh 460,000″.

Uyu mugore yavuze ko mbere y’umwaka wa 2017 Ali Kiba yacishagamo akamuha udufaranga duke two kumwikiza mu gufatanya kurera umwana babyaranye, ngo bigeze muri Gashyantare 2017 ntiyongeye kumureba n’ir’humye.

Yasabye urukiko ko rwamuca amashilingi 460,000 ya buri kwezi guhera muri Gashyantare 2017 ndetse agatanga amafaranga y’ishuri tsh 950,000 kuri buri gihembwe.




Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 07/05/2018
  • Hashize 6 years