Algérie:Umuvandimwe wa Abdelaziz Bouteflika n’abandi bayobozi babiri batawe muri yombi

  • admin
  • 05/05/2019
  • Hashize 5 years

Umuhererezi mu bavandimwe ba Abdelaziz Bouteflika wayoboye Algérie mu myaka 20, Saïd Bouteflika, ndetse n’abandi babiri bayoboye Urwego rw’Iperereza muri iki gihugu batawe muri yombi.

Aba bagabo batatu batawe muri yombi na Polisi yo muri Algérie ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Gicurasi 2019 nk’uko Ennahar TV ducyesha iyi nkuru ibitangaza.

Abdelaziz Bouteflika w’imyaka 82 aheruka kwegura nyuma y’imyaka 20 ku butegetsi, amaze igihe atagaragara cyane mu ruhame kubera intege nke zituma agendera mu kagare, cyane kubera uburwayi bwamwibasiye kuva mu 2013.

Saïd w’imyaka 62 yabaye Umujyanama Mukuru muri Perezidansi mu gihe cy’imyaka irenga 10. Abaturage benshi ba Algérie babonaga Saïd Bouteflika nk’umuyobozi wafashe intebe binyuranye n’amategeko nyuma y’uburwayi bwa mukuru we.

Inzego z’umutekano zanafashe abajenerali babiri Bachir Athimane Tartag na Mohamed Mediene bombi bayoboye Urwego rw’iperereza muri Guverinoma ya Boutflika.

Gen Bachir Athmane Tartag wanabaye umujyanama wa perezida, yavuye ku mwanya we mbere y’iminsi mike ngo Abdelaziz Bouteflika yegure.

We na mugenzi we Mohamed Mediène uzwi nka Toufik, wayoboye urwego rw’iperereza muri Algérie mu myaka 25, bari abantu ba hafi ba Bouteflika.

Itangazamakuru ryo muri Algérie ntiryagaragaje ibirego bashinjwa ariko bose uko ari batatu bashobora kugezwa mu Rukiko rwa Gisirikare rwa Blida.

Abdelaziz yavuye ku butegetsi ku wa 2 Mata 2019 nyuma y’igitutu n’imyigaragambyo y’abaturage bari bamaze amezi abiri bamusaba kwegura no kutiyamamariza manda ya gatanu mu matora ateganyijwe uyu mwaka.

Kuva icyo gihe Guverinoma y’inzibacyuho iyobowe na Abdelkader Bensalah, kugeza tariki ya 4 Nyakanga 2019 ubwo hateganyijwe amatora y’umukuru w’igihugu.

Bensalah na we ntiyishimiwe n’abigaragambya kuko yari mu bantu ba hafi muri Guverinoma ya Bouteflika, byatumye basaba ko nawe yegura. Uyu mugabo na bagenzi be babiri Nourredine Bedoui na Tayeb Belaiz ngo abaturage ntibabifuzaga muri guverinoma y’inzibacyuho.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Algérie, Lt Gen Ahmed Gaed Salah, yijeje ko igihugu kitazongera kurangwamo abanyepolitiki bamunzwe na ruswa, hagamijwe kugarura icyizere n’ituze mu baturage.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 05/05/2019
  • Hashize 5 years