Alex iwobi na Kelechi Iheanacho, icyizere cya Nigeria (Supper Eagles)

  • admin
  • 10/10/2016
  • Hashize 8 years

Ibi byaje ahanini nyuma y’umukino wahuzaga Nigeria na Zambia kuri iki cyumweru mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi, Nigeria yatsinze Zambia 2-1. Ibitego byatsinzwe n’abasore bato bakina muri shampiyona ya Premier league.

Si ubwa mbere Nigeria izamura abakinnyi b’ibihangange bakina ku mugabane w’ubulayi, gusa kugeza ubu aba basore uko ari babiri bivugwa ko bashobora kuzakora ibitangaza kurusha abababanjirije kuko bo bakiri bato cyane ugereranije n’abo hambere.

Nwanko Kanu, Jay-jay Okocha na Celestine Bakayoko ni bo bafatwa nk’intwari za Nigeria mu mupira w’amaguru kubera ibitangaza bagiye bayikorera mu gikombe cy’isi.

Gusa mu myaka yakurikiyeho nyuma yuko Nigeria itwaye igikombe cy’africa muri 2013, habonetse abasore bazabakorera mu ngata.

Ibi byatumye Super Eagles itangira neza amajonjora y’igikombe cy’isi nyuma yuko Algeria na Cameroon zinganyije mu mukino wazihije muri group D.

Alex iwobi(photo internet)

Kelechi Iheanacho(photo internet)

Yanditswe Ndacyayisaba Hubert/Muhabura.rw

  • admin
  • 10/10/2016
  • Hashize 8 years