Akurikiranyweho kwita Magufuli ‘umuteramwaku’ abinyujije kuri Whatsapp

  • admin
  • 04/09/2016
  • Hashize 8 years

Umucungamari w’ishuri ryitiriwe Mutagatifu Yozefu muri Tanzania ejo yagejejwe mu rukiko aregwa kwandagaza Perezida Magufuli abinyujije muri groupe ya Whatsapp.

Uhagarariye Leta muri urwo rubanza, Leonard Challo, yabwiye urukiko ko tariki 6 Kanama 2016, abizi neza ko ari icyaha, uwo mucungamari witwa Elizabeth Asenga yubahutse Perezida.

Challo yavuze ko Elisabeth yanditse muri groupe ya Whatsapp yitwa STJ Staff Social Group ati “Good morning humu. Hakuna rais kilaza kama huyu wetu duniani, angalia anavyompa Lissu umashuhuri, f** lile, picha yake ukiiweka ofisini ni nuksi tupu. Ukiamka asubuhi, ukikutana na picha yake ya kwanza siku inakuwa mkosi mwanzo mwisho.”

Tugenerekere mu Kinyarwanda bisobanuye ngo yanditse muri iyo groupe ati “Mwaramutse, nta muperezida w’igicucu nk’uyu wacu ku Isi. Reba uburyo ashyigikira Lissu, ifoto ye kuyishyira mu biro byawe ni ukwitera umwaku. Nubyuka mu gitondo ugahura n’ifoto ye ari yo ya mbere uzamenye ko uwo munsi wose ari uw’imyaku.”

Uyu mucungamari nyuma yo gusomerwa ikirego, yatsembye avuga ko abeshyerwa, ariko uruhande rumushinja ruvuga ko rugikusanga ibimenyetso, urukiko rwanzura ko urubanza ruba rusubitswe.

Umucamanza witwa Huruma Shaidi yanzuye ko urubanza ruzasubukurwa tariki 22 Nzeli 2016, nk’uko ikinyamakuru Mwananchi cyabitangaje.

Muri Kamena uyu mwaka, undi muntu witwa Isack Habakuki yahamijwe icyaha cyo gutuka Perezida Magufuli kuri Facebook, ahanishwa gufungwa imyaka itatu cyangwa kwishyura ihazabu ya miliyoni 7 z’amashilingi ya Tanzania.

Habakuki wemeye icyaha, yahisemo kwishyura ihazabu, ategekwa kwishyura izo miliyoni zirindwi mu byiciro bibiri.

Kuri Facebook, Habakuki wo mu Ntara ya Arusha yari yanditse ati “Hizi ni siasa za maigizo halafu mnamfananisha huyu bwege na Nyerere wapi buana,” nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byinshi birimo Global Publishers.

Mu Kinyarwanda tugenekereje, Habakuki yanditse agira ati “Izi ni politiki zimeze nk’amakinamico, ntimukagereranye iki gicucu na Nyerere.”

Uwo yitaga igicucu aha akaba ari Perezida Magufuli, avuga ko adakwiye kugereranywa na Nyerere wabaye Perezida wa mbere wa Tanzania, ndetse unazwi ku kazina ka Baba wa Taifa, bisobanuye umubyeyi w’igihugu.


Akurikiranyweho kwita Magufuli ‘umuteramwaku’ abinyujije kuri Whatsapp
Umucungamari w’ishuri ryitiriwe Mutagatifu Yozefu muri Tanzania ejo yagejejwe mu rukiko aregwa kwandagaza Perezida Magufuli abinyujije muri groupe ya Whatsapp

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw

  • admin
  • 04/09/2016
  • Hashize 8 years