Akarere ka Nyaruguru kahigitse Rwamagana mu kwesa imihigo ya 2019-2020
Akarere ka Nyaruguru ni ko kabaye aka mbere mu kwesa imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari ya 2019-2020.
Perezida wa Repubulika y’u rwanda Paul Kagame, yashimiye uturere twakoze neza anenga n’utwazaga mu myanya y’imbere kuri ubu twaje mu myanya y’inyuma.
Perezida Kagame yashimangiye ko bibabaje kubona uturere twabaga utwa mbere ari two twaje nyuma asaba abayobozi kwisubiraho.
Yagize ati: “Uturere tutakoze neza, muri ako kanya uhita ubona ko hari ikibazo cy’ubuyobozi. Gukora neza, uturere twose uko ari 30 zose ntabwo twaba utwa mbere ariko n’ikinyurayo urakibona…”
Mbere y’uko hatangazwa uko inzego zitandukanye zarushanyijwe mu kwesa imihigo y’umwaka ushize, Minisitiri w’Intebe Dr. Edourd Ngirente yabanje kugaragaza inshamake y’uburyo izo nzego zesheje imihigo, agaragaza ibikorwa byagiye bigerwa n’ibipimo byagiye byeswaho.
Reba uko uturere twakurikiranye:
1. Nyaruguru
2. Huye
3. Rwamagana
4. Gisagara
5. Nyanza
6. Nyamasheke
7. Ngoma
8. Kicukiro
9. Gasabo
10. Kirehe
11. Kayonza
12. Kamonyi
13. Nyagatare
14. Gicumbi
15. Bugesera
16. Gatsibo
17. Ruhango
18. Rubavu
19. Burera
20. Nyamagabe
21. Rutsiro
22. Nyarugenge
23. Rurlindo
24. Ngororero
25. Muhanga
26. Gakenke
27. Musanze
28. Nyabihu
29. Karongi
30. Rusizi
Mu mihigo y’Intara n’Umujyi wa Kigali, Intara y’Uburasiurazuba ni yo yaje ku isonga, ikurikirwa n’Intara y’Amajyepfo, hakurikiraho Umujyi wa Kigali, Intara y’Amajyaruguru, haheruka Intara y’Uburengerazuba.