Akarere ka Nyaruguru kahigitse Rwamagana mu kwesa imihigo ya 2019-2020

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 30/10/2020
  • Hashize 3 years
Image

Akarere ka Nyaruguru ni ko kabaye aka mbere mu kwesa imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari ya 2019-2020.

Perezida wa Repubulika y’u rwanda Paul Kagame, yashimiye uturere twakoze neza anenga n’utwazaga mu myanya y’imbere kuri ubu twaje mu myanya y’inyuma.

Perezida Kagame yashimangiye ko bibabaje kubona uturere twabaga utwa mbere ari two twaje nyuma asaba abayobozi kwisubiraho.

Yagize ati: “Uturere tutakoze neza, muri ako kanya uhita ubona ko hari ikibazo cy’ubuyobozi. Gukora neza, uturere twose uko ari 30 zose ntabwo twaba utwa mbere ariko n’ikinyurayo urakibona…”

Mbere y’uko hatangazwa uko inzego zitandukanye zarushanyijwe mu kwesa imihigo y’umwaka ushize, Minisitiri w’Intebe Dr. Edourd Ngirente yabanje kugaragaza inshamake y’uburyo izo nzego zesheje imihigo, agaragaza ibikorwa byagiye bigerwa n’ibipimo byagiye byeswaho.

Reba uko uturere twakurikiranye:

1. Nyaruguru

2. Huye

3. Rwamagana

4. Gisagara

5. Nyanza

6. Nyamasheke

7. Ngoma

8. Kicukiro

9. Gasabo

10. Kirehe

11. Kayonza

12. Kamonyi

13. Nyagatare

14. Gicumbi

15. Bugesera

16. Gatsibo

17. Ruhango

18. Rubavu

19. Burera

20. Nyamagabe

21. Rutsiro

22. Nyarugenge

23. Rurlindo

24. Ngororero

25. Muhanga

26. Gakenke

27. Musanze

28. Nyabihu

29. Karongi

30. Rusizi

Mu mihigo y’Intara n’Umujyi wa Kigali, Intara y’Uburasiurazuba ni yo yaje ku isonga, ikurikirwa n’Intara y’Amajyepfo, hakurikiraho Umujyi wa Kigali, Intara y’Amajyaruguru, haheruka Intara y’Uburengerazuba.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 30/10/2020
  • Hashize 3 years