Akanyamuneza ni kose ku bakiliya ba COPEDU Ltd kubera Umurabyo Uratinda

  • admin
  • 18/08/2018
  • Hashize 6 years

COPEDU Ltd, n’Ikigo cy’imari iciriritse cyatangiye ubwoko bushya bw’inguzanyo yiswe ‘Umurabyo Uratinda’, ihabwa abakiliya b’iki kigo bakeneye amafaranga yo gukoresha mu bikorwa byabo kandi mu buryo bwihuse.

Iyi nguzanyo yatangijwe kuri uyu wa Gatanu, izajya ihabwa abakiliya basanzwe bafite indi nguzanyo muri COPEDU Ltd. Umukiliya ayisaba mu gihe akeneye amafaranga yo kwishyura imisoro y’ibicuruzwa biri muri gasutamo, yatsindiye isoko cyangwa afite ikindi kibazo agaragaza mu bucuruzi bwe gikeneye gukemuka ku buryo bwihuse, bimusaba gusa kuba afite impapuro zibigaragaza.

Mu gihe ubu bwoko bushya bw’inguzanyo bwamurikirwaga abakiliya, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucuruzi rya COPEDU Ltd, Uwamariya Caritas, yavuze ko iyi nguzanyo ije yiyongera ku bundi bwoko bugera kuri 13 busanzwe butangwa muri iki kigo cy’imari.

Yagize ati “Ni inguzanyo yihuse yagenewe abakiliya ba COPEDU LTD, bakenera kwishyura umusoro igihe bavanye ibicuruzwa mu mahanga, ubusanzwe byajyaga bisa n’aho bibabera ikibazo igihe ibicuruzwa bigeze muri gasutamo bikaba byatuma bafata amadeni ahandi.

“Hari n’abajyaga babona amasoko yihuta ugasanga nabyo bibabereye imbogamizi, bigatuma atinda kandi ubundi uko isoko rikozwe vuba niko rwiyemezamirimo yishyurwa vuba”.

Yakomeje avuga ko nyuma yo kugezwaho iki kibazo n’abakiliya ba COPEDU LTD, bashatse igisubizo babashyiriraho inguzanyo izajya itangwa mu minsi itarenze itatu, abayemerewe akaba ari abasanzwe bafite inguzanyo muri iki kigo cy’imari kuko hazajya hashingirwa ku ngwate COPEDU LTD isanganywe.

Iyi nguzanyo izajya yishyurwa mu mezi atandatu kandi ikaba ishobora gutangwa inshuro irenze imwe, yakiriwe neza n’abakiliya ba COPEDU LTD, aho bavuze ko iziye igihe kandi izakemura ibihombo baterwaga no gukenera amafaranga ntibahite bayabona.

JPEG - 377.8 kb
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucuruzi rya COPEDU Ltd, Uwamariya Caritas

Mukabalisa Anonciata umaze imyaka igera kuri 20 akorana na COPEDU Ltd yagize ati “Iyi nguzanyo Umurabyo Uratinda, ni inguzanyo yadushimishije cyane kuko hari ubwo usanga ugiye nko kurangura ibicuruzwa bikagera muri gasutamo nta bushobozi ufite, ubu ariko ushobora kwifashisha COPEDU LTD kugira ngo ubashe kwishyura umusoro. Ni uburyo twishimiye kuko buje kutwongerera imbaraga”.

Ibi kandi abihuriyeho na Dukunde Jeanne watangiye gukorana na COPEDU LTD mu 2000, ndetse akaba ari mu bakiliya batanze ibitekerezo byatumye iki kigo cy’imari gishyiraho inguzanyo “Umurabyo Uratinda”, yagaragaje ko akarusho izanye ari uko nta bindi byangombwa uyishaka azajya asabwa uretse ibaruwa isaba.

Undi mwihariko w’inguzanyo “Umurabyo Uratinda” ni uko umuntu azajya ahabwa amafaranga yose akeneye, icyo asabwa akaba ari ukugaragaza ibyangombwa by’icyo amafaranga asaba ugiye kuyakoresha kandi na COPEDU LTD ubwayo ikabanza kwikorera igenzura. Uyikeneye ashobora kuyisabira ku ishami rimwegereye.

COPEDU Ltd ni ikigo cy’imari kimaze imyaka 21 gitanga serivisi zo kubitsa no kuguriza abantu bose, ariko kikagira umwihariko ku bagore. Iki kigo gikorana n’ikigega cy’ingwate BDF, ibi bikaba bivuze ko muri COPEDU LTD ingwate atari ikibazo.

Bitandukanye n’ibindi bigo by’imari, COPEDU LTD ikora iminsi yose, ku mashami yayo yose.

JPEG - 575.7 kb
Akanyamuneza ni kose ku bakiliya bavuga ko batazongera guhangayika bashakisha amafaranga mu gihe bifuza kugira icyo bakora mu bucuruzi bwabo
JPEG - 404.6 kb
Abakozi ba COPEDU biteguye guhita batangira gufasha ababyifuza kubona iyi nguzanyo

MUHABURA.RW

  • admin
  • 18/08/2018
  • Hashize 6 years