Akamaro k’igitoke ni ntagereranywa

  • admin
  • 02/03/2017
  • Hashize 7 years
Image

Ibitoki biri muri bimwe mu biribwa by’ibanze ku bantu batari bake ku isi. Ngo igitoke ni rwo rubuto rwa kabiri rufite akamaro ku mubiri w’umuntu. Akensi usanga abantu benshi cyane cyane mu Rwanda bavuga ngo igitoki ari icya abagore , nyamara si ko bimeze.Igitoki n’kiimwe mu mbuto z’ingenzi kuko yingajemo amoko atari macye y’amasukari nka Glucose, sucrose, fructose… Bigatuma igitoki kiza ku isonga mu gutuma umuntu wakiriye ikitera kugira imabaraga.

Ibitoke bigabanya isukari mu maraso

Ibitoke bifasha mu gushyira ku cyigero gikwiye isukari yo mu maraso, kandi ibi ni byiza ku muntu urwaye diyabete. Ikindi kandi nuko bifasha mu kugabanya ubwigunge

Ikindi nuko ibitoke bishobora kukurinda indwara z’umutima

Iyo ukunze gufungura igitoke kenshi, byongera amahirwe yo kutarwara indwara z’umutima, ibi ngo bikaba biterwa nuko igitoke gikungahaye ku munyu ngugu wa potasiyumu kandi kikanagira na sodiyumu nkyeya.

Ikinyamakuru THE TRIBUNE, cyiakaba gitangaza ko mu rwego rwo guhashya ubwingunge,, igitoke gikungahaye ku puroduwi yitwa tryptophan, kandi iyo umuntu amnaze gufungura igitoke, tryptophan, ihinduka icyitwa serotonin, ariyo ikwirakwiza imikoranire y’ubwonko n’ibindi bice by’umubiri, bityo biakanagena niba wishima cyangwa kubabara (mood determinant factor).

Igitoke kandi gifasha mu kurwanya ubushye (inflammation)

Kuba ibitoke bifite vitamin B6 nyinshi, kandi ikaba igira uruhare runini mu kurwanya ubushye mu ngingo. Igitoke nanone cyinafasha mu kurwanya diyabete yo mu bwoko bwa 2, cyikanagira akamaro mu gukora utugirangingo tw’umweru, no gukomeza itumanaho hagati y’ubwonko n’ibindi bice by’umubiri (nervous system).


Akamaro k’igitoke ni ntagereranywa

Yanditswe na Alphonse Rutazigwa/Muhabura.rw

  • admin
  • 02/03/2017
  • Hashize 7 years