Aisha Buhari ntiyumva kimwe n’mugabo we Muhammadu Buhari Perezida wa Nigeria ku bijyanye n’imiyoborere

  • admin
  • 15/10/2016
  • Hashize 8 years

Madamu Aisha Buhari yabwiye umugabo we ko naramuka adahinduye imiyoborere ye ngo abashe gutuma guverinoma ayoboye itera imbere atazigera amushyigikira na gato mu matora y’umukuru w’igihugu cya Nigeria muwa 2019.

Aisha Buhari yatangarije BBC ko perezida atazi umubare mwinshi w’abayobozi bakuru ayoborana na bo mu gihugu.

Madamu Aisha Buhari akomeza avuga ko guverinoma imaze gusubira inyuma mu iterambere ku buryo bugaragara, kandi ko ngo umubare muke mu gihugu ari uw’abatavuga rumwe na perezida wabo.

Nyakubahwa perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari yatorewe kuyobora iki gihugu umwaka ushize, yari yasezeranije abaturage ko azarandura ibibazo bya ruswa n’icyeene wabo bigaragara muri guverinoma ya Nigeria.

Uyu mwanzuro wo gushyira umugabo we ku karubanda ushobora kuzababaza imbaga nyamwinshi yaturage b’igihugu, gusa ngo imiyoborere ye irakemangwa ni yo mpamvu yamushyize ku ahabona.

Aisha avuga ko ngo igihugu kiri gusubira inyuma ku buryo bugaragara mu iterambere ugereranyije n’imyaka yagiye itambuka.

Naziru Mikailu mu kiganiro yagiranye na Madamu Buhari yagize ati, “pereida ntazi 45 muri 50 bo ayoborana nabo kandi nanjye simbazi”. Umugore we afite imyaka 27 y’ubukure.

Mu kiganiro Aisha Buhari yagiranye n’itangazamakuru ry’iki gihugu hamwe na BBC yagize ati, “nibiramuka bikomeje kugenda gutya, natazigera mushyigikira mu matora ataha”.

Aisha avuga ko abayobozi bakorana na pereziada badafite nta mpano y’ubuyobozi bifitemo; kandi ko ngo umuntu ashobora kuba yibereye iwe mu rugo yageretse ku kandi akumva aramuhamagaye ngo naze hari umwanya.

Aisha akomeza avuga ko iyo amubwiye ngo amwereke abo bayoborana amusubiza ngo azabamenyera kuri televiziyo.

Iyo asabwe gutanga umwanzuro w’uko ibintu byakemuka avuga ko ahasigaye ari ah’abaturage aribo bagomba kwikemurira ibibazo bahura nabyo. Madamu Aisha avuga ko umugabo we ataramubwira ko amatora y’ubutaha mu mwaka wa 2019 azayagaragaramo.

Yavuze ko umugabo we ategetswe kumubwira imikorere y’abo ayoborana nabo; kandi ko ngo aramutse akomeje kuyobora gutya kugeza mu mwaka wa 2019, atazigera amushigikira na gato mu kwiyamamaza mu matora y’umwaka wa 2019.

Aisha ati, “ntako ntagize ngo mwamamaze no mubagore bagenzi banjye ngo bamutore ariko ntibizongera kubaho nibiramuka bikomeje kugenda gutya”.

Madamu Aisha yabajijwe ku bijyanye n’iterambere ndetse n’umutekano avuga ko hakenewe cyane ku mutekano wo mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’iki gihugu aho umutwe w’intagondwa za Isilamu witwa Boko-Haram washinze ibirindiro kuva muwa 2009.

Madamu Aisha Buhari avuga ko ashima ikibazo cy’umutekano utangiye kugaragara mu gace k’ahahoze Umutwe wa Boko-Haram, ko n’abana batangiye gusubira mu mashuri yabo.

Yanditswe na Bizimana Jean Damascene/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/10/2016
  • Hashize 8 years