Airtel-Rwanda yatangije porogaramu ya telefone izajya ifasha abakiriya ba yo bose

  • admin
  • 11/05/2020
  • Hashize 4 years

Airtel-Rwanda yatangije porogaramu ya telefone izajya ifasha abakiriya ba yo bose kurushaho gukoresha serivisi ibagezaho bitabasabye kuva aho bari cyangwa ngo bagire undi bitabaza.

Iyi porogaramu yiswe ‘My Airtel App’, rifasha urikoresha kuryoherwa na serivisi zose zitangwa na Airtel bitamugoye na gato kandi ziri ahantu hamwe.

My Airtel App’ Uyikoresha “Ugura ama-inite, internet, kwishyura ibyo ukeneye byose nk’amazi, amashanyarazi, ifatabuguzi rya televiziyo, kohereza amafaranga haba mu Rwanda no mu mahanga, byose bigakorwa hifashishijwe ikarita ya banki cyangwa Airtel Money.”

Umukiriya wa Airtel kandi azaba ashobora kureba uko ibikorwa byo kwishyura byagenze no kugenzura ibyakorewe kuri simukadi ye ya Airtel byose yinjiriye ahantu hamwe.


Bwana Amit Chawla Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda , yavuze ko ibihe bidasanzwe isi irimo byo guhangana n’ingaruka za COVID-19 byatumye habaho impinduka zikomeye by’umwihariko mu bucuruzi n’ibindi bikorwa bihuza bantu benshi, bityo ko izo mpinduka zikwiye kubyazwa amahirwe, abantu bagaterana imbere na zo.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda yagize Ati “ Twashyizeho iyi porogaramu nyuma y’igihe kinini dukora ubushakashatsi ku byo abakiriya bakunze gukenera, tumaze no kumva neza ko bakeneye urubuga bakoreraho ibintu byose, bitabatwaye umwanya kandi bakabikora ku buryo buboroheye.”

Yakomeje avuga ko gukoresha iyi porogaramu nshya bizarushaho gufasha abakiriya ba Airtel Rwanda yagize Ati “Gukoresha iyi porogaramu yo kwihereza biroroshye, birizewe kandi bizorohereza abakiriya ba Airtel gukora ibintu byinshi harimo kureba ama inite bafite kuri telephone zabo, interineti bafiteho, ayo bafite kuri Airtel Money, banabashe kongeramo ama inite, kureba no kugura pack zihari zitandukanye.”

‘My Airtel App’ ikora igihe cyose (24/7), izanafasha abayikoresha gukurikirana buri gihe ibibera kuri konti za bo za banki na Airtel Money bitabagoye na gato, ndetse ikaba idasaba kuba umuntu afite internet mu gihe ari kuyikoresha.

Umutekano w’iyi ‘Application’ wizewe ku rwego rwo hejuru kuko itemerera undi muntu kuba yakoresha imyirondoro yawe agamije kwiba amafaranga ufite kuri konti iyo ari yo yose cyangwa gukora ikindi kintu cyabangamira umukiriya wa Airtel uyikoresha.

Ibi kandi bijyana n’uko telefone zose zigaragaweho kuba imiterere ya zo yakorohereza abajura kwiba uyikoresha, itemera kuyijyamo.

Akarusho kandi ni uko kugura ama-inite ukoresheje iyi ‘application’ biguhesha uburenganzira bwo guhabwa inyongera ndetse koherereza undi muntu byo bikaguhesha ubwasisi bwa 5% by’ama-inite yose wohereje.

Iyi application izorohereza abajyaga bagorwa no gufata mu mutwe za kode zitandukanye mu kugura cyangwa gukoresha serivise za Airtel kuko buri kimwe cyose cyorohejwe muri ‘My Airtel App’.

Ubuyobozi bwa Airtel Rwanda buvuga ko gukoresha iyi application bizarushaho kugabanya guhura kw’abantu muri ibi bihe byo guhangana na COVID-19.

Umuntu ukeneye gukoresha iyi porogaramu ya ’My Airtel App’ ajya muri ’Play Store’ kubakoresha telefoni za ’Android’ cyangwa ’App Store’ ku bakoresha iOS; ukandika mu ishakiro “My Airtel”, hakaza ifite amagambo ya ’Airtel Africa’, ubundi ukayishyira muri telefone yawe nk’uko bikorwa ku zindi porogaramu.

Umaze kuyishyiramo, urayifungura, ukuzuzamo nomero yawe, ubundi ugakurikiza amabwiriza ajyanye n’ibyo bagusaba.



MUHABURA.RW

  • admin
  • 11/05/2020
  • Hashize 4 years