Airtel Rwanda yakemuye ikibazo cy’abifuzaga guhamagara umwanya munini ibazanira TERA STORI

  • admin
  • 13/11/2019
  • Hashize 4 years

Airtel Rwanda yahagije ibyifuzo by’Abanyarwanda bashakaga guhamara umwanya munini ariko ubushobozi bw’amafaranga ntibubakundire,ibazanira poromosiyo yise “TERA STORI” izajya ikoreshwa umuntu ahamagara imirongo yose ikoreshwa mu Rwanda.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ugushyingo 2019,nibwo Airtel Rwanda yamuritse ku mugaragaro iyi poromosiyo ije ifite intego yo guhaza ibyifuzo by’Abanyarwanda benshi bavuga ko guhamagara ku mirongo itandukanye bibasaba igiciro kiri hejuru.

Ni poromosiyo yo kugura iminota yo guhamagara abenshi bakunze kwita Pack,igizwe n’ibyiciro bitatu bitewe n’ubushobozi bwa buri wese.

Ikiciro cya mbere ni Pack y’amafaranga 300 imara iminsi ibiri, ni ukuvuga amafaranga 150 ku munsi, ikaba itanga iminota 210 buri munsi yo guhamagara imirongo yose.

Ikiciro cya kabiri ni Pack y’icyumweru igura amafaranga 1,000 itanga iminota 740.Icya gatatu ni pack y’ukowezi igura amafaranga 3500 ikaguha iminota 3200.

Kugura TERA STORI ukanda *255*4# ukemeza,hanyuma ugakurikiza amabwiriza.

Sabuweza Grace ukuriye Ishami rishinzwe gukurikirana iby’amajwi muri Airtel Rwanda,yatangaje ko iyi Poromosiyo izafasha abaturarwanda guhamagara ku mirongo y’itumanaho ikorera mu Rwanda nta gutekereza gushirirwa n’amafaranga.

Yagize ati: “Twazanye ubu bukangurambaga kuko twasanze Abanyarwanda benshi babasha gutumanaho bakoresheje guhamagara, kuko internet ntiragera ku bantu benshi ugereranyije n’abatunze terefoni bazihamagaza.”

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda Amit Chawla, yunzemo avuga ko itumanaho mu banyarwanda ari irya buri wese bitarindira ngo uyu arifite,uyu ntabwo yifite.

Ati: “Gutumanaho kw’Abanyarwanda ni uburenganzira si isumbwe ry’abifite gusa. Airtel Rwanda yiyemeje gufasaha Abanyarwanda kwibona muri serivisi zayo ishyiraho izo buri wese yibonamo.”

Gusa ku byerekeranye n’abahamagara mu mahanga,ubuyobozi bwa Airtel Rwanda buvuga ko babanje gufasha abari mu gihugu nyuma bakazaba ariho bategura gahunda yo kwagura iyi poromosiyo ku buryo yajya inakoreshwa no guhamagara hanze y’igihugu.

Kuri ubu Airtel Rwanda igize igice cya Airtel Afurika,ni ikigo cy’itumanaho ndetse no guhanahana amafaranga mu buryo buzwi nka Mobile Money aho iboneka mu bihugu 14 ku mugabane wa Afurika.


JPEG - 428.2 kb
Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda Amit Chawla avuga ko gutumanaho ari uburenganzira bw’Abanyarwanda
JPEG - 499.9 kb
Mu bukangurambaga bwo gushishikariza Abanyarwanda guhamagara badahenzwe bakoresha TERA STORI Airtel Rwanda yifashishije Niringiyimana Emmanuel (hagati wambaye kositime y’ubururu) wahanze umuhanda wenyine

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 13/11/2019
  • Hashize 4 years