Aho twifuza kugera mu iterambere si hafi, ntabwo dufite ibya mirenge byo gusesagura” Senateri Makuza

  • admin
  • 27/04/2018
  • Hashize 6 years
Image

Perezida wa Sena Bernard Makuza yavuze ko aho igihugu cyifuza kugera mu iterambere atari hafi ari nayo mpamvu nta bya mirenge bihari byo gusesagura aho hatunzwe agatoki bimwe mu bigo bihabwa mafaranga y’umurengera ariko gutanga raporo igaragaza uko yakoreshejwe itajya itangwa n’igihe na kimwe yujuje ubuziranenge.

Ibi Perezida wa Sena yabivuze kuri uyu wa kane, mu kiganiro cyari kigamije gusuzuma impamvu “hari amakosa adashira y’inzego zimwe na zimwe” mu micungire y’umutungo wa Leta.

Sena Bernard Makuza yagize ati “Aho twifuza kugera mu iterambere si hafi, ntabwo dufite ibya mirenge byo gusesagura”.

Yagaragaje ko hongerewe imbaraga mu kwihaza mu ngengo y’imari, aho yavuye kuri 42% ikaba igeze kuri 64% ubu, bidakwiye guteshwa agaciro.

Sena Bernard Makuza ati “Hari umuhate wakoreshejwe mu kwigira, ariko muri raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari na Komisiyo y’Inteko (PAC), kuki hari abahora bagarukana ibisobanuro bimwe ku bintu bimwe bidashira!”

Perezida wa Sena yasabye ubufatanye bw’inzego mu kugaruza amafaranga ‘abarirwa muri za miliyari’ yagendeye mu mishinga yigwa nabi, iyakozwe nabi n’iyasize ibibazo mu baturage batigeze bishyurwa.

Hari inzego 13 zivugwa ko zihabwa amafaranga angana na 60% by’ingengo y’imari, ariko zimwe muri zo zikaba zitaratanga raporo izira amakemwa na rimwe kuva mu myaka itanu ishize.

Zimwe murizo hazamo Ikigo gishinzwe ingufu (REG), Urwego rushinzwe Iterambere (RDB), Ikigo gishinzwe uburezi (REB) ndetse na Kaminuza y’u Rwanda.

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Imari Kayitare Tengera Francoise, avuga ko imbogamizi bafite zituruka ku igenamigambi n’imikoranire y’inzego bitanoze bityo ngo ni ngombwa ngo igenamigambi rinonosorwe hakiri kare.

Kayitare Tengera ati “Hari ibikorwa mu mwaka umwe n’ibikorwa mu myaka itatu cyangwa ine, ntibihuzwe n’ingengo y’imari; aho usanga nta bazakora uwo mushinga bateganijwe mbere y’igihe, hakabaho no gukererwa kw’imishinga.Bituma amafaranga yateganijwe aba atari yo neza, kuko hari igihe aba adahagije cyangwa twarahawe menshi cyane, ni ngombwa ko igenamigambi rinonosorwa mbere y’igihe.”

Yasobanuye ko hari ba rwiyemezamirimo batsindira isoko ariko imirimo ikabananira, kandi ko na kaminuza ubwayo ifite abakozi benshi batari abanyamwuga mu bijyanye no gucunga imari n’umutungo.

Ariko Perezida wa Sena yabivuguruje avuga ko kuba ibigo bihombya umutungo w’Igihugu atari ikibazo cy’ubumenyi buke, kuko ngo mu bigo biwunyereza ari ho hari abakoresha ubuhanga buhanitse mu kuwunyereza.

Ikigo gishimirwa kuba mu bikoresha neza umutungo wa Leta ni Ikigega gishinzwe gusana imihanda, cyahawe ijambo kivuga ko impamvu cyabigezeho ari uko iyo rwiyemezamirimo atubahirije amategeko, gihita gihagarika gahunda yogutanga amafaranga kugeza yubahirije amategeko.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 27/04/2018
  • Hashize 6 years