Aho muzajya hose muzubahirize amabwiriza muhabwa n’abayobozi banyu-IGP

  • admin
  • 29/11/2017
  • Hashize 6 years
Image

Guhera kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Ugushyingo, Polisi y’ u Rwanda iratangira iminsi 3 yo kohereza amatsinda ane y’abapolisi 600 bazajya gusimbura bagenzi babo bagiye kubungabunga amahoro mu bihugu bya Centrafrique na Sudani y’Amajyepfo.

Amatsinda 3 agizwe n’abapolisi 140 rimwe rimwe azajya muri Centrafrique mu butumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro muri iki gihugu (United Nations Multidimensional Integrated Stabilization Mission in Central Africa -MINUSCA), aho bazasimbura bagenzi babo nabo bangana batyo.

Muri aya matsinda uko ari 3 azajya muri Centrafrique, rimwe rizwi nka Protection and Support Unit (PSU) rifite inshingano zihariye zo kurinda no gucungira umutekano abayobozi, riyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Hatari.

Andi matsinda abiri ariyo FPU1 riyobowe na Chief Supt. Jean Baptiste Ntaganira naho FPU2 iyobowe na Chief Supt. Sam Rumanzi.

Irindi tsinda rigizwe n’abapolisi 240 riyobowe na Chief Supt. Charles Butera, rizajya gusimbura bagenzi babo muri Sudani y’Amajyepfo.

Ubwo ku itariki ya 28 Ugushyingo umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (Inspector General of Police -IGP) Emmanuel K. Gasana yahaga impanuro aba bapolisi bagiye kujya mu butumwa bw’amahoro, yabibukije ko kujya kubungabunga amahoro mu bihugu birangwamo umutekano mucye nabyo biri mu bituma u Rwanda rwihuta mu iterambere, ababwira ko u Rwanda ari umurage bagomba gusigasira no guteza imbere.

Yavuze ati:”Aho mugiye mumenye ko mugiye guhagararira igihugu kandi umukuru w’igihugu abafitiye icyizere. Mwaratojwe bihagije, igisigaye ni ugushyira mu bikorwa ibyo mwize mugasohoza inshingano zanyu neza.

Yakomeje ababwira ati:”Aho muzajya hose muzubahirize amabwiriza muhabwa n’abayobozi banyu, mwubahane hagati yanyu, mumenye umurimo mugiye gukora, kandi muwukore kinyamwuga, mukorere hamwe muharanira gukomeza guhesha ishema Polisi y’u Rwanda n’igihugu muri rusange.”

IGP Gasana yasabye aba bapolisi kuzarindana hagati yabo, no kuzihanganira ibibazo bashobora kuzahura nabyo mu kazi mu gihe cy’umwaka bagiye kuzamara mu mutumwa bw’amahoro.

Kugeza ubu u Rwanda rufite abapolisi mu butumwa bw’amahoro barenga 1000 muri Haiti, Darfur, Abyei, Centrafrique na Sudani y’Amajyepfo.

U Rwanda kandi ruritegura kohereza itsinda ry’abapolisikazi muri Sudani y’Amajyepfo mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Yanditswe na Chief editor

  • admin
  • 29/11/2017
  • Hashize 6 years