Ahereye ku buzima bwe, depite Bamporiki yasabye urubyiruko kutiheba

  • admin
  • 11/06/2016
  • Hashize 8 years

Depite Bamporiki Edward yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kudacika intege kabone nubwo haba hari imbogamizi zikomeye zibitambitse imbere.

Mu nama ngarukamwaka ihuza urubyiruko rwo mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo, depite Bamporiki yatanze ubuhamye bw’ukuntu yakuriye mu buzima bubi cyane, ariko akaza kubwigobotora ahanini biturutse mu gukora cyane no kutiheba. Urwo rubyiruko rubarirwa muri 300 rwateraniye mu murenge wa Kimironko mu rwego rwo kwisuzuma no kureba aho rugeze mu gutanga umusanzu wo kubaka igihugu

Bamporiki yababwiye ko nta muntu ukwiriye kurebera k uwundi , ko ahubwo aba akwiye kwireba ku giti cye akitekerezaho akarebera ku bo akomokaho ndetse akanatekereza kubazamukomokaho bityo agafata iyambere mu gutera intambwe atanga umusanzu wo kubaka igihugu. Ati:’’ Turi umuhuza wabahozeho n’abazaza, iyo utitwararitse uri umuhuza w’ibisekuruza uhemukiraigisekuruza cyahise ndetse n’ikizaza. Yavuze ko urubyiruko rudafite akazi rudakwiye gutekerereza rukwiye kwigira ku bandi ntirucike intege ngo rujye mu birangaza, ibiyobyabwenge n’ibindi.

Umuyobozi ukuriye inama nkuru y’igihugu y’urubyiruko mu murenge wa Kimironko Ndacyayisenga Jean Claude yavuze ko bahurije hamwe urubyiruko bakarwibutsa inshingano zabo no kubereka amahirwe bafite mu gihugu, aho barukangurira kwizigamira nk’aho kuri ubu hariho hagunda yiswe ‘’Igiceri program”. Muri iyi gahunda buri muntu zajya yizigamira igiceri cy’ijana, hagamijwe kuzakibyaza umusaruro utubutse mu gihe kizaza.



Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 11/06/2016
  • Hashize 8 years