Agashya mu mikino ya EURO, abavandimwe Xhaka (s) bagiye guhangana umwe akinira Albania undi Ubusuwisi

  • admin
  • 11/06/2016
  • Hashize 8 years
Image

Granit Xhaka na mwene nyina Taulant Xhaka bagiye kuba abavandimwe ba mbere bagiye guhanganira mu mikino ya EURO, bakinira ibihugu bitandukanye. Ni mu mukino uza guhuza igihugu cya Switzerland na Albania ku kibuga cya Lens kizwi nka at Lens’ Stade Bollaert-Delelis. Granit Xhaka araba akinira Ubusuwisi naho Taulant Xhaka muri Albania. Ni agatangaza, ni cyo cyintu cya nyuma twifuzaga nyuma yo kubona itike” Granit Xhaka.

Taulant Xhaka w’ imyaka 25 we yuhakiye amateka ye mu ikipe FC Basel. We yavuze ko ishyari ari ikintu batazi hagati yabo, ngo ikiza kujya mbere ari umukino nta kundi guhangana. Biraza kuba ari ihurizo rikomeye ku muryango wabo kuza guhitamo uwo bari bushyigikire. Kuri Taulant we ngo si ikibazo ku muryango wabo kuza guhitamo ikipe yo gufana, ngo baraza kujya bakoma amashyi ukuboko kumwe kuri Granit ukundi kuri Taulant. Abavandiwe umunani bakomoka mu miryango ine nibo bajyiye guhurira muri iyi mikino. Muri abo harimo n’impanga zikomoka mu Burusiya. Izo mpanga muzabona mu ikipe y’Uburusiya ni Vasili na Aleksei Berezutski. Abandi bavandimwe muzabona muikipe imwe ni Romelu Lukaku na Jordan Lukaku muzabona mu Bubirigi, Corry na Jonny Evans bazaba bari muri Irilandi y’amajyaruguru. Aba bose biyongera kuri granit naTaulant Xhaka bo abzaba bakinira ibihugu bibiri bitandukanye.

Granit Xhaka ni umukinnyi mushya wa Arsenal. Ayigezemo avuye muri Borussia Moenchengladbach yaramazemo imyaka ine anayibereye kapiteni. Iyi nayo yayigezemo avuye muri FC Basel yakiniye imyaka ibiri.Granit yagize ati “ uwe ariwe wese waba uri mu bihe nkibi akavuga koa ari ibisanzwe yaba ari umubeshyi.mu minota 90 turaza kuba dushyize iby’ubuvandimwe hasi ubundi dukine nk’ababigize umwuga. Ubwo uraza kurusha undiaze gutsinda”. Umukino we wa mbere yawukiniye ikipe y’igihugu muri 2011 I Wembley mu Bwongereza ubwo banganyaga 2-2. Ku rundi ruhande mukuru we Taulant Xhaka asa nk’uwamaze ibihe bye bya ruhago muri FC Basel uretse igihe gito yamaze mu ntizanyo muri Grasshopper. Umukino we wa bere mu ikipe y’igihugu yawukinnye muri 2011 ubwo Albania yatsindaga Portugal 1-0. Ni nawe mukuru kuko arusha Taulant Xhaka amezi 18.

Aba bavandimwe ntibigeze barota kuzigera bahurira ku ruganba nk’uru. Bakiri abana bakinanaga mu gakipe ko muri karitsiye ya Basel kitwaga FC Concordia. Ababyeyi babo Ragip na Eli bahunze Kosovo mu 1990 kubera impamv z’umutekano mucye berekeza mu mujyi wa Basel ho mu Busuwisi.Ragip yahise akora akazi ko kuba umuzamu maze na Eli aba umukozi ukora amasuku. N’ubwo Taulant ariwe mukuru, Granit niwe wabikaga urufunguzo ngo baze gukingura bavuye gukina agapira kuko niwe mama wabo yabonaga ko abikwiye.


Yanditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw

  • admin
  • 11/06/2016
  • Hashize 8 years