Agashya! Harigukorwa agakingirizo kazajya kihinduranya amabara mu gihe mu barikugakoresha hari uwanduye

  • admin
  • 21/11/2016
  • Hashize 7 years
Image

Abanyeshuri batatu bo muri London’s Issac Newton Academy bari kugerageza kuzana agashya ku bakora imibonano mpuzabitsina, ni agakingirizo kazajya gapima indwara zandurira muri icyo gikorwa maze kagahindura amabara bitewe n’indwara kabonye, kazamenyekana ku izina rya “smart Condom” n’ubwo izina ryako risanzwe ari “S.T.EYE,” nk’uko tubikesha 20minutenews.com

Muaz Nawaz, Daanyaal Ali na Chirag Shah nibo bazakora aka gakingirizo ngo kazajya gafasha abantu kumenya niba hari ufite indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina batiriwe bajya kwipimisha.

Daanyaal Ali yabwiye Independent ati: “dushaka gukora ikintu cyajya gifasha abantu kumenya niba bafite indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ku buryo bunoze kurusha ubundi bwabayeho, abantu bazajya bajya mu gikorwa bazi uko bahagaze bitabaye ngombwa ko bajya kwipimisha.

Aka gakingirizo gakoze mu buryo kazajya gahinduranya amabara bitewe n’indwara igaragaye: nk’umukara uzajya ugaragara mu gihe habonetse indwara. Amakuru avuga ko Icyatsi cyibitsi mu gihe hari chlamydia, umuhondo kuri herpes, move kuri purple for human papillomavirus n’ubururu kuri syphilis.

Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 21/11/2016
  • Hashize 7 years