Agakiriro ka Gisozi kongeye kwibasirwa n’inkongi y’umuriro wangirije ibintu byinshi[REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 29/06/2019
  • Hashize 5 years
Image

kuri uyu wa Gatandatu mu msaha y’umugoroba agakiriro ka Gisozi kongeye kwibasirwa n’inkongi y’umuriro watwitse ahazwi nko kuri APARWA.Iyi nkongi y’umuriro ibaye aya gatatu muri uku kwezi kwa Kamena uyu mwaka.

Nyuma y’uko aho hantu hafatwa n’iyo nkongi y’umuriro polisi yahageze kugira ngo ibashe gutanga ubutabazi bwo kuzimya umuriro wibasiye ahakorerwa ububaji bw’intebe, ibitanda ,imbaho,ndetse n’ibindi bikoresho bika byahiye ku buryo buteye ubwoba.

Gusa icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana.

Umwe mu bahacururiza imbaho witwa Mfurayase,byabaye saa kumi n’imwe n’iminota 20, aho urutsinga rw’amashanyarazi rwaturitse rukagwa mu nzu yacururizwagamo ibikoresho by’ubwubatsi hagatangira gushya.

Ati “Batangiye gukuramo ibintu na matola bakoreshaga intebe bajugunya hariya, bagenda bashyira ku ruhande twumva ko umuriro udakaze. Nyuma urutsinga rwongeye guturika rujugunya ibishashi muri za matola bashyize hariya, bihita bifatisha intebe z’amadiva bakoraga, bifatisha imbaho zose, ni uko inkongi yatangiye.”

Rwamurangwa Stephen umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wahageze kureba uko bimeze, yavuze ko kuba aha hantu hahiye bwa gatatu mu kwezi kumwe, bigaragaza ko hari ikibazo gikomeye kigomba gusuzumwa.

Yagize ati “Ntabwo turamenya neza icyabiteye, ariko ikigaragara bishobora kuba ari nk’ibyateye inshuro ebyiri ziherutse, urabona bibaye ubwa gatatu mu kwezi kumwe, birashoboka ko ari amashanyarazi atameze neza, ariko iperereza riraza gukomeza nyuma yo kuzimya.”

Taliki 03, Kamena, 2019 nabwo karahiye cyane icyo gihe hibasiwe igice kiri haruguru hafi y’inzu yitwa Umukindo House. Ibyahiye icyo gihe harimo imbaho nyinshi, intebe n’ibitanda.

Indi yabaye tariki 19 Kamena 2019 ibyahiye ni ibyo muri Cooperative yitwa ADARWA byari bifite agaciro ka miliyoni 35Frw.








Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 29/06/2019
  • Hashize 5 years