Agahinda k’abaforomokazi b’ubwiza n’ikimero baterwa n’uko nta basore babaterita ngo bashinge urugo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 07/12/2020
  • Hashize 4 years
Image

Itsinda rya bamwe mu baforomokazi bafite uburanga n’ikimero,bavuga ko bahaye ikaze abasore bafite gahunda yo gushaka abagore bityo ko nabo biteguye kubakirana yombi nyuma y’uko bikomeje kugaragara ko abakobwa bakora umwuga w’ubuganga abenshi bagumirwa Kandi bafite amafaranga.


Abo bakozi bakorana umuhate mu serivise z’ubuzima,bavuga ko bishimiye kuzakira abagabo cyangwa abasore bazajya kubaterita ndetse ko biteguye kuzabakirana yombi nibifuza ko bagashyingiranwa.


Nkuko ubwabo babitangarije Faceofmalawi,bavuga ko bageza igihe cyo gushaka abagabo ngo bashinge urugo ariko bagahura n’imbogamizi z’uko abagabo batabegera ngo babaterite cyangwa babasabe urukundo.


Bati“ Twiteguye kurongorwa ariko abagabo(abasore) ntibatwegera ngo badusabe kubana nabo.Baba bishakira ngo twishimishanye nabo nyuma bahite bigendera.Ibihe nk’ibyo twarabirenze ubu twarakuze.Icyo dukeneye magingo aya ni ubukwe si ukwishimisha”.


Bamwe muri abo baforomokazi bashatse kumenya impamvu abasore batabegera ngo babaterite,bagenzi babo bavuga ko biterwa n’imyumvire mibi abasore babafiteho y’uko abagangakazi ari babi nta bwiza bubarangwaho ndetse bakunda ubusambanyi gusa.


Bati“Abagabo benshi batekereza ko turi babi nta sura nziza tugira ndetse tutanubaha ariko icyo si ikibazo.Twebwe iyo turi mu kazi kacu nta mikino ahandi turasabana.Tugerageza kwiyubaha ubwacu ibintu abasore bafata nabi bakabigereranya no kutubaha abandi”.


Bamwe muri abo baforomokazi,kuri Icyo kibazo bafite kibakomereye,banzuye bavuga ko impamvu abasore batabikoza ahubwo bakabashinza kutubaha abandi ndetse no kubafata nkabakobwa babi,ari uko abasore basanzwe bigirira ubwoba bwo gukundana n’umukobwa ufite amikora bavuga ko azabasuzugura.Gusa bavuga ko ibyo bidakwiye kuko buri muntu wese bamwakira yaba umukire cyangwa umukene icyo bapfa ari urukundo rugamije kubaka urugo.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 07/12/2020
  • Hashize 4 years