Agaciro k’Ifaranga muri Turukiya Kongeye Kuzamuka

  • admin
  • 14/08/2018
  • Hashize 6 years
Image

Kuri uyu wa mbere agaciro k’ifaranga ry’igihugu cya Turukiya ryari ryongeye kuzamuka, ubwo ibanki nkuru y’igihugu yafataga icyemezo ikizeza amabanki ko igiye gukora ibishoboka igasubiza mu buryo ifaranga ryari rimaze guta agaciro kugera ku kigero cya 7% ugereranije n’idollari rya Amerika.

Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan akomeje gushinja igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ko ariyo ikomeje kwihisha inyuma y’ikendera ry’agaciro k’ifaranga mu gihugu cye.

Perezida Erdogan aragira ati: “Ibi bibazo by’ubukungu bari kudushyiramo byihishwe inyuma n’imvo n’imvano za politiki barashaka ko tuva ku izima tugatandukira ibyo twiyemeje, ariko Imana niyo izabadukiza.

Naho perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, we arashinja Perezida Erdogan guta muri yombi umuvugabutumwa bw’Imana w’umunyamerika ufite inkomoko muri Turukiya Andrew Brunson amushinja ibinyoma ko yaba yari intasi ya Amerika, akamusaba kuba yamufungura nta yandi mananiza.

Mu gihe Turukiya igihanganye n’iryo takara ry’agaciro k’ifaranga, n’intambara y’amagambo ikaba ikomeje hagati y’abo bayobozi bombi, perezida Trump we guhera kuwa Gatanu yakubye kabiri imisoro n’amahooro ku bicuruzwa by’ibyuma byinjizwa ku masoko yo muri Amerika biva muri Turukiya, ibi bikazatuma agaciro k’ifaranga rya Lira rikoreshwa muri Turukiya riteshwa agaciro ku kigero cya 16%.

Perezida wa Turukiya Erdogan, mu minsi ishize yari yateguje igihugu cya Amerika ko batagikeneye isoko ry’Amerika na mba, ahubwo bagiye kwishakira abandi bafatanyabikorwa bashya n’amasoko mashya.

Ariko akongera akibutsa Amerika ati: “Ni gute koko Amerika yahitamo kwanga gukorana natwe ku isoko ry’agaciro k’amamiliyoni asaga 80 y’amadolari, hejuru y’uwo muvugabutumwa ukorana n’imitwe y’iterabwoba!

Mu gihe uyu muvugabutumwa w’umunyamerika ufite inkomoko muri Turukiya yaramuka ahamijwe neza n’ibyo aregwa na leta ya Erdogan , Pasiteri Andrew Brunson Yakatirwa igifungo cy’imyaka 35.

Niyomugabo Albert MUHABURA.RW

  • admin
  • 14/08/2018
  • Hashize 6 years