Afurika y’Epfo:Bwa mbere mu rukiko Jacob Zuma yateye utwatsi ibyo kuba umwami w’abamunzwe na ruswa

  • admin
  • 15/07/2019
  • Hashize 5 years

Jacob Zuma wahoze ari Perezida w’Afurika y’Epfo yabwiye abagize akanama kayobowe n’umucamanza gakora iperereza ku birego bya ruswa ashinjwa, ko ari umugambi yacuriwe wo kumukura mu ruhando rwa politiki.

Ibi Zuma yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga ubwo yitabaga ako kanama ku nshuro ya mbere kuva yakeguzwa ku mwanya wa perezida wa Afurika y’Epfo.

Aka kanama kari gukora iperereza ku birego byuko Bwana Zuma yaba yari akuriye agatsiko kamunzwe na ruswa mu gihe cy’imyaka icyenda yamaze ku butegetsi.

Abamushyigikiye baranguruye amajwi, byo kumushyigikira, ubwo yinjiraga mu nyubako ako kanama gakoreramo.

The New york times yatangaje ko mu buhamya bwa Zuma wagaragaraga ko yisanzuye ndetse afite ibakwe yavuze ko ibigo by’ubutasi byo mu mahanga atavuze byari bimaze imyaka ibarirwa muri za mirongo, bicura umugambi wo kumukura ku butegetsi.

Imbere y’ako kanama kayobowe n’umucamanza Ray Zondo, Zuma yagize ati”Narandagajwe, nshinjwa kuba umwami w’abamunzwe na ruswa”.

Yongeyeho ati “Niswe amazina atandukanye kandi nta na rimwe nigeze ngira icyo nsubiza kuri ibyo bibazo”.

Mbere yaho ejo ku cyumweru, Zuma yatangaje videwo ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, aseka kandi asa n’utera ubuse abo ashinja gushaka kumushyira hasi bakamuca mu ruhando rwa politiki.

Zuma yategetswe kwegura ku mwanya wa perezida mu kwezi kwa kabiri k’umwaka ushize wa 2018.

Icyo gihe yasimbujwe Cyril Ramphosa wari umwungirije, wasezeranyije guhangana na ruswa muri Afurika y’Epfo.

Ramaphosa yavuze ko imyaka icyenda Bwana Zuma yamaze ku butegetsi “yapfuye ubusa”.

Ibirego Zuma ashinjwa byibanda ku mubano we n’umuryango utavugwaho rumwe w’abaherwe b’aba Gupta.

Uyu muryango ushinjwa kuba waragiraga uruhare mu kugena uba minisitiri muri iki gihugu. Ushinjwa kandi kuba waragiye utsindira amasoko akomeye binyuze muri ruswa.

Kuri ubu yaba Zuma, yaba n’umuryango w’aba Gupta, bose bahakana ibyo birego.

JPEG - 86.6 kb
Kuri uyu wa Mbere ubwo Jacob Zuma yageraga ahakorera akanama gashinzwe gukora iperereza ku byaha bya ruswa ashinjwa
JPEG - 166 kb
Umwe mubigaragambya hanze y’urukiko avuga ko byari byaratinze

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 15/07/2019
  • Hashize 5 years