Afurika y’Epfo yatangiye ibikorwa byo kuva mu banyamuryango b’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha

  • admin
  • 21/10/2016
  • Hashize 8 years

Urwandiko kuva muri urwo rukiko Reuters ifitiye kopi, rwagenewe Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki-Moon, rwashyizweho umukono na Minisitiri wUbubanyi n’Amahanga, Maite Nkoana Mashabane.

Afurika y’Epfo yatangiye ibikorwa byo kuva mu banyamuryango b’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, ku wa Kane ku ya 20 Ukwakira 2016.

Ruragira ruti “Repubulika ya Afurika y’Epfo yavumbuye ko inshingano zayo mu gukemura amakimbirane zidahuye na gato n’imikorere y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.”

Bizatwara igihe cy’umwaka kugira ngo Afurika y’Epfo ive burundu muri ICC.

ICC yatangiye muri Nyakanga 2002 irimo ibihugu 124, ishinzwe kuburanisha ibyaha bya jenoside, ibyibasiye inyoko muntu n’iby’intambara.

U Burundi bwabaye igihugu cya mbere cyatangaje ko kivuye mu masezerano y’i Roma yo mu 1998 ashyiraho ICC, nyuma y’uko inteko yabwo ibitoye na Perezida Pierre Nkurunziza agashyira umukono ku iteka ribyemeza.

Hari hashize umwaka Afurika y’Epfo ivuze ko iteganya kuva muri ICC nyuma y’uko uru rukiko ruyinenze ko yanze gufata perezida wa Sudani Omar Hassan al-Bashir ushinjwa jenoside n’ibyaha by’intambara.

Ibihugu bitandukanye bya Afurika birimo n’u Rwanda byakunze kunenga ICC kuko ikurikirana Abanyafurika gusa. Ibi bihugu bisanga uru rukiko ari igikoresho cy’ibihugu bikomeye bifite inyungu za politiki kuri uyu mugabane.

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw

  • admin
  • 21/10/2016
  • Hashize 8 years