Afurika y’epfo yahaye indishyi imiryango y’abaguye mu bwicanyi

  • admin
  • 21/07/2018
  • Hashize 6 years

Leta y’Afurika y’epfo yahaye indishyi ingana na miliyoni 7 n’ibihumbi 400 by’amadolari y’Amerika abo mu miryango y’abaguye mu bwicanyi bw’i Marikana mu mwaka wa 2012.

Muri uwo mwaka wa 2012, polisi yishe irashe abakozi 34 bakoraga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bari bari mu myigaragambyo ijyanye no gusaba kongererwa imishahara.

Icyo gihe polisi yavuze ko yabishe mu rwego rwo kwitabara.

Kuva ubutegetsi bushingiye ku ivangura bwa apartheid bwavaho muri Afurika y’epfo mu mwaka wa 1994, ubwicanyi bwakorewe abo bakozi bakoraga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Lonmin platinum ni bwo bwari buguyemo abantu benshi cyane bishwe na polisi.

Icyo gihe Afurika y’epfo yose yaguye mu kantu.

Abandi bakozi icumi bishwe mu bikorwa byabaye mu minsi yabanjirije ubwo bwicanyi bw’ikivunge.

Abantu 70 babukomerekeyemo, polisi inata muri yombi abarenga 200.

Imiryango y’abo bakozi iri guhabwa iyi ndishyi mu rwego rwo kuyihanganisha muri rusange.

Itsinda ryitwa Socio-Economic Rights Institute rihagarariye abantu 300 bo mu miryango yaburiye abayo muri ubwo bwicanyi, ryari ryareze mu rukiko leta y’Afurika y’epfo kubera kutita ku bo muri iyo miryango.

Iri tsinda ryavuze ko rizavugana n’abo mu miryango y’abishwe kugira ngo rimenye niba bemera iyo ndishyi leta yatanze.

Jacob Zuma wahoze ari Perezida w’Afurika y’epfo, ni we washyizeho akanama gashinzwe kwiga ku bwicanyi bw’i Marikana kayobowe n’umucamanza uri mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ibyatangajwe n’aka kanama byatumye umuyobozi wa polisi yirukanwa.

Kanasabye ko hakorwa iperereza ku myitwarire ya polisi ndetse gasonera bamwe mu banyapotiliki bo hejuru, barimo na Perezida w’Afurika y’epfo uriho ubu Cyril Ramaphosa.

Icyo gihe yari umuyobozi muri icyo kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro ya Lonmin platinum cy’i Marikana.

Yaregwaga ko yasabye ko abateguye iyo myigaragambyo babiryozwa, ariko aka kanama katangaje ko kasanze nta bimenyetso bihari byo kumuhamya ibyo birego.

Niyomugabo Albert

MUHABURA.RW

  • admin
  • 21/07/2018
  • Hashize 6 years