Afurika na yo ifatwa nk’igitekerezo cya nyuma yibasiwe ku bintu byose – Perezida Kagame

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/10/2021
  • Hashize 3 years
Image

Ijambo demokarasi rifite igisobanuro cyimbitse kuko risobanura ubutegetsi bw’abaturage, butangwa n’abaturage, bugakorera abaturage, ariko iyo bigeze ku kurishyira mu bikorwa rigira igisobanuro biewe n’impamvu zitandukanye zishingiye ku busumbane n’imyumvire yamenyerewe ko abakize ari bo bagira ijambo gusa.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko ntawushobora kuvuga kuri demokarasi ashingiye ku myumvire, itubakiye ku byo abaturage bifuza bo ubwabo, imiryango yabo, ndetse na societe zabo.

Perezda Kagame yakomoje kuri iyo ngingo ubwo yasobanuraga ukuntu inyungu z’ibihugu bikennye cyangwa bikiri mu nzira z’amajyambere zipfukiranwa akensh biturutse kuri ya myumvire y’uko ibihugu biize ari byo byonyine bifite demokarasi ndetse ko ari byo byemerewe guharanira inyungu zose mu nyungu z’abaturage babyo.

Mu nama Mpuzamahanga yiga kuri Politiki za Leta z’ibihugu (World Policy Conference) yitezweho gusoza taliki ya 3 Ukwakira 2021, ni ho Perezida Kagame yasobanuraga uburyo icyorezo cya COVID-19 cyagaragaje intege nke muri gahunda za buri gihugu ndetse n’izigenga Isi yose.

Yavuze ko icyorezo cyagaragaje ubusumbane bw’ubukungu n’imbaraga mu muryango mpuzamahanga. Mu gihe ibihugu bikomeye bikora kugira ngo bihangane n’icyorezo kandi binahanganye, Afurika ihora itegereje kwakira ndetse ikaza ku murongo wa nyuma.

Ati: “Afurika na yo, ifatwa nk’igitekerezo cya nyuma, yibasiwe ku bintu byose, mu izina ry’ibintu byinshi birimo demokarasi, uburenganzira bwa muntu, nk’aho ibyo bitekerezo cyangwa indangagaciro ari ibivamahanga kuri Afurika.”

Yavuze ko umurimo w’Afurika mu bubanyi n’amahanga utari uwo gukora nk’impfabusa ku kamaro k’indangagaciro rusange, cyane cyane ko ibihugu byinshi hanze y’Afurika bikomeje kugaragaza intege nke ubwabyo.

Perezid Kagame yavuze ko imyumvire yuko ibihugu bikize n’abanyepolitiki babyo ari bo bagira inyungu baharanira, hanyuma ibihugu bikennye bikareka inyungu zabyo zikarebwa n’abandi, ari imitekerereze ishaje kandi yuzuye kwitiranya ibintu.

Yagize ati: “Uko kwitiranya ibintu ni ko kugaragara hamwe na hamwe, muri demokarasi yo muri iki gihe yibanda cyane ku bwisanzure bwa buri muntu, icyo abantu bari cyo, n’ibyifuzo byabo, kabone n’iyo byaba bibangamiye inyungu rusange. Ntabwo bivuze ko muri Afurika nta mafuti akomeye ahari, nk’uko bimeze n’ahandi hari byinshi byo gukemura muri Afurika… Ariko indimi ebyiri n’uburyarya byakomeje gukoreshwa kuri Afurika, byerekana ko hari ikindi kintu kibyihishe inyuma.”

Imyumvire n’imitekerereze ishaje biragenda bihinduka

Nubwo hakiriho inzitizi, Perezida Kagame yishimira ko hari intambwe imaze guterwa, cyane cyane mu bijyanye no guhindura icyerekezo ku cyorezo cya COVID-19. Yabihamije ashingiye kuri gahunda zitandukanye z’ubufatanye mpuzamahanga mu guhangana n’icyorezo hamwe n’ingaruka zacyo.

Yatanze urugerob rwa gahunda ya COVAX yashyiriwe gushyigikira ibikorwa byo gusaranganya inkingo, ikaba yaragombaga kuba igisubizo cyo gufasha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kubona inkingo n’ubuvuzi.

Iyo gahunda ngo yatewe inkunga n’ibihugu bikize byagiye bitanga ubufasha butandukanye binyuze muri iyo gahunda, nubwo hagiye hazamo izindi mbogamizi zagiye zituma itihutisha uko bikwiye.

Perezida Kagameyakomeje agira ati: “Bimeze nko gukomeretsa inkovu, ubu noheho haje gahunda yo gukumira abantu bitewe n’aho bakingiriwe nubwo inkingo zitangwa hose ari zimwe. Kuri ubu ikibazo kigezweho ni icyo kumenya aho wakingiriwe, ikindi kizakurikiraho cyangwa cyatangiye kubazwa ni; wafashe ubuhe bwoko bw’urukingo. “

Yavuze ko nubwo hari izo mbogamizi intambwe imaze guterwa ishimishije cyane. Yavuze ko mu rwwanda abaturage basaga mliyoni ebyiri bamaze gukingirwa COVID-19, zikaba aari inkingo zabonetse binyue mu nkunga cyangwa izo Leta y’u rwanfa yaguze.

Yavuze ko nubwo bishoboka ko byari kuba byiza iyo ubufatanye burushaho kwiyongera mu buryo butanga icyizere.

U Rwanda mu bufatanye n’amahanga mu kurwanya iterabwoba

Pwerezida Kagame yavuze ko ahandi hantu ubufatanye bwiza bushobora gutanga umusaruro ni mukurwanya umutekano muke, iterabwoba, ingengabitekerezo y’intagondwa, harimo n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

“[…] Aha hari ibibazo byambukiranya imipaka bisaba ubufatanye bwa hafi. Uruhare rw’u Rwanda mu butumwa bwo kubungabunga amahoro no kubaka amahoro muri Afurika muri uru rwego. Intagondwa z’abayisilamu ubu zirimo guhigwa mu majyaruguru ya Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado, kubera gahunda nziza y’ubufatanye hagati y’ingabo z’ingabo z’u Rwanda, n’iza Mozambiquee n’akarere.”

Urundi rugero rw’ubu bufatanye rugaragarira mu mikoranire ya Repubulika ya Santarafurika aho u Rwanda rwohereje ingabo hashingiwe ku masezerao ibihugu byombi bifitanye cyangwa binyuze mu Muryango w’Abibumbye, zose zikaba zigamije kugarura amahoro n’umutekano.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/10/2021
  • Hashize 3 years