Afungiwe kugerageza guha ruswa umupolisi kugira ngo arekure ucyekwaho ubujura

  • admin
  • 14/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

Niyitegaka Jerome afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gikondo, ho mu karere ka Kicukiro; aho akurikiranweho kugerageza guha ruswa y’ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda umupolisi uri ku kazi kugira ngo arekure umukozi we ucyekwaho icyaha cy’ubujura.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko Niyitegaka yakoze iki cyaha ku wa 13 Nzeri , aho yagerageje kuyiha uwo mupolisi kugira ngo arekure uwitwa Nzayisenga Samuel, wamukoreraga mu ibagiro ry’amatungo, akaba akurikiranweho kwiba ibintu birimo telefone n’ibikapu abishikuje ba nyirabyo.

SP Hitayezu yagize ati“Niba umuntu afungiye icyaha runaka cyangwa hari icyo akurikiranweho, abavandimwe be, inshuti ze, n’abandi bafite ibyo bahuriyeho bakwiriye gutegereza imyanzuro y’inzego zibishinzwe aho gutanga ruswa kugira ngo arekurwe; cyangwa ngo akorerwe ibindi binyuranije n’amategeko.”

Yakomeje ubutumwa bwe agira ati:“Kurwanya ruswa biri mu byo Polisi y’u Rwanda yimirije imbere. Ni yo mpamvu idahwema gukangurira abaturarwanda kuyirinda ibasobanurira ububi bwayo, ariko haracyari abayaka, abayisaba ndetse n’abayitanga.”

Yagize kandi ati:“Nubwo kwaka, gutanga no kwakira ruswa bikorwa mu ibanga rikomeye; ababikora bamenye ko Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba zo kubatahura, kandi ko yashyizeho uburyo butandukanye bwo kubafata.

Avuga ku ngaruka za ruswa, SP Hitayezu yavuze ko idindiza iterambere n’ubukungu , bityo asaba buri wese kuyirinda no kugira uruhare mu kuyirwanya atanga amakuru y’aho ayicyeka.

Mu rwego rwo kurwanya ruswa, Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ngengamikorere, rikaba mu byo rishinzwe harimo kurwanya ruswa.

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw

  • admin
  • 14/09/2016
  • Hashize 8 years