Afuganistani na Pakistani Bishobora Kurwana
- 06/04/2017
- Hashize 7 years
Afganistani yasabye Pakistani guhagarika umushinga wayo wo kubaka urukuta ku mupaka w’ibihugu byombi. Irasa kandi n’aho ivuga ko bashobora kurwana niba ibiganiro byanze.
Mu kwezi gushize, igisilikali cya Pakistani cyatangiye kubaka uru rukuta, ruje rwiyongera ku bindi birindiro bikaze cyane. Umupaka wa Pakistani n’Afganistani ufite kilometero ibihumbi bibili na 600.
Pakistani ivuga ko urukuta ruzayifasha gukumira ibikorwa by’iterabwoba.Inteko ishinga amategeko y’Afganistani yateranye kur’uyu wa gatatu, ijya impaka zishyushye cyane kuri iki kibazo.
Byatumye umuvugizi wa minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Ahmed Shakib Mostaghani, atumiaa abanyamakuru, atangaza ngo “Pakistani nikomeza umugambi wayo, guverinoma y’Afganistani, ingabo n’inzego z’umutekano wayo biteguye kurengera ubusugire n’ubutavogerwa bw’igihugu.”
Pakistani ntacyo iravuga kuri iyi ngingo. Ibihugu byombi bihora byitana ba mwana, kimwe kirega ikindi kuba inyuma y’ibitero by’iterabwoba no gucumbikira abajya kubikora mu kindi.
Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw