Afrika y’Epfo:Abantu bagera kuri 60 bahitanywe n’imyuzure n’ibihome by’amazu yaridutse

  • admin
  • 24/04/2019
  • Hashize 5 years

Abategetsi b’igihugu cya Afrika y’Epfo batangaje ko imyuzuri n’ibihome biva ku mazu byahitanye abantu bashika 60 mu mujyi wa Durban n’ahandi muri ntara ya KwaZulu-Natal.

Perezida Cyril Ramaphosa yageze muri ako karere shikiye muri ako karere n’indege yibonera ibyangiritse, atangaza ko abantu barenga 1000 batayeingo zabo.

Iyo myuzuri yangirije amaduka, amazu y’abantu ndetse na kaminuza zigera kuri abyiri.

Perezida Ramaphosa yashyize ikimenyetso cy’akababaro ahapfiriye abantu umunani, akaba yiahanganishije ababuriye ababo muri iyo imvura.

Yavuze ati “byari bicyenewe ko tuza kugirango turebe ibyabaye. Twhanganishije imiryango y’ababuriye ababo muri iki kiza.Tubabajwe n’ibyabaye hano. Kubura umuntu ntibyoroshye, cyane cyane iyo bibaye utari ubyiteze”.

Mw’itangazo yasohoye, Bwana Ramaphosa yavuze ati: “Ibyabaye bisaba ko twese dushyira hamwe nk’igihugu kugira ngo dufate mu mugongo imiryango yahuye n’ibi byago”.

Ibiro ntaramakuru bya AFP byatangaje ko Nomusa Dube-Ncube, umwe mu bategetsi bakuru b’iyo ntara, yabwiye radiyo SAFM yo muri icyo gihugu ko abategetsi bakomeje amaperereza kugira ngo bamenye ibyangiritse byose.

Abantu babarirwa muri mirongo bajyanywe ku mavuriro mu gihe abashinzwe ubutabazi bakomeje ibikorwa byo gushaka ababa bagihumeka mu bihome by’amazu yaridutse.

Mu minsi mike ishize, uburere bwo mu majyepfo no mu burasirazuba bw’icyo gihugu bwahuye n’ingorane zikomeye z’imvura y’umurindi.

Byitezwe ko imyuzuri n’imiyaga bishobora kwibasira uburere buri ku nkengero, abaturage bakaba baraburiwe.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 24/04/2019
  • Hashize 5 years