Adolf Hitler yatowe ku majwi 85% mu nama njyanama ya Namibia

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 03/12/2020
  • Hashize 4 years
Image

Ikinyamakuru cyo mu Budage, Bild, kimaze igihe cyandika ku mugabo witwa Adolf Hitler Uunona watowe nk’umujyanama mu nama njyanama y’akarere ko muri Namibia ahagarariye ishyaka ryitwa Swapo riri ku butegetsi muri icyo gihugu.


Uyu munyapolitike mu bisanzwe izina rye akaba ari Adolf Uunona – yabonye amajwi angana 85% mu matora yabaye mu kwezi gushize kw’Ugushyingo mu mujyi wa Ompundja uri mu Majyaruguru y’iki gihugu.


Namibia yahoze iyoborwa n’abakoloni b’Abadage kandi Kugeza ubu mu bice bimwe na bimwe haracyari ibimenyetso byibutsa abantu iby’icyo gihe.


Muri Namibia mbere hari hasanzwe hariho ba nyakamwe bavuga ururimi rw’ikidage.


Ku rutonde rw’abahatana mu matora, izina Hitler ryasimbuwe n’inyuguti H ibanza.Ariko ku rupapuro ibyavuye mu matora handikwa izina ryose Adolf Hitler.


Gusa Uunona yabwiye ikinyamakuru Bild ko nawe yakuze asanga se yararimwise akura yitwa gutyo.


Ati: “Data niwe wanyitiriye izina ry’uyu mugabo.Yenda ashobora kuba atari azi icyo iri zina Adolf Hitler igisobanuro cyaryo.


Kuri jye nk’umwana, ryari izina risanzwe. Maze gukura, niho nagiye kumenya neza ko uyu mugabo yari yashatse kwigarurira isi yose.Jyewe nta ruhare na rumwe mfite muri ibi bintu”.


Hagati ya 1904 na 1908, ingabo z’abakoloni b’Abadagi muri Namibia bishe abagera kuri 80% by’abaturage bo mu bwoko bw’aba Nama n’aba Herero, icyo gikorwa muri iki gihe abahanga mu mateka bita “Itsembabwoko ryibagiranye”.

Habarurema Djamali

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 03/12/2020
  • Hashize 4 years