ACP Theos Badege yavuze ko imyumvire iri kwisonga mu bitiza umurindi icuruzwa ry’abantu
- 03/04/2016
- Hashize 9 years
Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubugenzacyaha muri Polisi y’igihugu, ACP Theos Badege, yatangaje ko imyumvire ikiri hasi ari yo cyane itiza umurindi icuruzwa ry’abantu kuko hari abagirwa inama yo kuterekeza mu mahanga nyuma yo gutahura ko
bashobora kuba bagiye gucuruzwa ariko ntibabyumve.
ACP Badege yemeje ko iyo bamenye amakuru y’uko hari abantu bagiye gucuruzwa bizewa akazi bababuza ntibabyumve ahubwo bakumva ko bavukijwe amahirwe. Gusa muri rusange ngo ikibazo cy’imyumvire kiri mu muryango no mu bashinzwe gushyira mu bikorwa ibiteganywa n’itegeko.
Ibi yabitangarije mu mwiherero wa Gatanu w’inzego zikora mu butabera wabaye ku wa Kane taliki ya 31 Werurwe 2016 aho yagize ati “Ntabwo turabona cyane ikibazo cy’amategeko ku bijyanye no kurwanya icuruzwa ry’abantu, ikibazo kiza cyane ku myumvire y’abantu. Dufite ingero z’aho dusobanurira abantu tubawira ko bashobora kurengana ariko ntibabyumve. Ugasanga umukobwa uramuhagarika akanga, akarira ati ngiye kubona akazi, kandi uzi ko umuntu wamuhamagaye hari undi twamufatanye arwaye cyangwa ari hafi gupfa.”
Umubare munini w’abantu bacuruzwa ngo ni ababeshywa ko bagiye gushakirwa akazi mu bihugu byo hanze, ariko bagerayo bagasanga bitandukanye n’ukuri.
Aho iki kibazo gikomereye ngo ni uko usanga kimenyekana ari uko bamaze gukorerwa ihohoterwa.
ACP Badege atanga urugero ku bana b’abakobwa bane bo mu karere ka Ruhango bari barangije amashuri yisumbuye bategereje amanota abajyana muri Kaminuza, batwawe n’umugabo w’umucuruzi ukomoka mu Majyepfo ababeshya ko afite iduka rikomeye ku mupaka wa Uganda na Kenya. Icyo gihe ngo yabahishe mu modoka ku buryo polisi n’urwego rw’abinjira n’abasohoka batabimenye, bagezeyo bakajya bakora ntibahembwe ahubwo byagera nijoro bagakoreshwa uburaya.
Icyakora ku bw’amahirwe ngo hari Umunyarwanda wasanze abo abana mu kabari barira atanga amakuru i Kigali, haza koherezwa amafaranga yo kubagarura na wa mugabo wabajyanye arafatwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, we asanga Fidèle Ndayisaba kuba nta tegeko rihana uburaya rihari mu Rwanda bishobora kongera umubare w’abantu bacuruzwa bikaba n’imbogamizi mu guhangana n’iki kibazo.
Ati “Mu gihugu cyacu abantu baricuruza kandi buri wese arabibona,nonese umutu ukora uburaya ku mihanda y’i Nyamirambo nabona amahirwe yo kumenya ko agiye i Kampala mu Bugande muri Weekend yakorera amafaranga menshi, ntazatega bisi akagenda?”
ACP Theos Badege avuga ko igikenewe mu guhangana n’icyo kibazo ari ubufatanye bw’inzego zitandukanye n’abaturage, gutangira amakuru ku gihe no gukoresha ibihano biteganywa n’amategeko.
Raporo yakozwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku icuruzwa ry’abantu mu 2015, yashyize u Rwanda mu cyiciro cya kabiri, kigizwe n’ibihugu bitarashobora kugera ku bikorwa by’ibanze bigamije kurinda icuruzwa ry’abantu, ariko ko rugaragaza ubushake bukomeye bwo kurandura burundu iki cyaha.
Imibare ya Polisi y’u Rwanda igaragaza ko kuva mu 2009 kugeza muri Gashyantare 2015, Abanyarwanda 153 bacurujwe, 90% muri bo bakaba ari abakobwa bafite munsi y’imyaka 35, iperereza rikaba ryarerekanye ko abenshi bajyanwa muri Uganda, Mozambique, Tanzania, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Zambia.
Amategeko y’u Rwanda agena ko umuntu ukora icyaha cyo gucuruza abantu cyangwa akakigiramo uruhare, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshanu kugeza kuri miliyoni icumi.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw