Abyihebe 70 Byiciwe mu kigo cya gisirikare muri Somaliya

  • admin
  • 20/01/2019
  • Hashize 5 years

Abategetsi mu gisilikare cya Somaliya, kuri uyu wa gatandatu bavuze ko abarwanyi bakorana n’umutwe w’iterabwoba wa al-Qaida bishwe bagerageza kwigarurira ikigo cya gisilikare cya guverinema.Indege zabarasiye hafi y’icyambu cy’umujyi wa Kismayo mu majyepfo ya Somaliya.

Abategetsi b’igisilikare cya Somaliya babitangarije Ijwi ry’Amerika ducyesha iyi nkuru ko abo barwanyi babanje kugaba igitero gitunguranye mu rucyerera kuri uyu wa gatandatu ku kigo cya gisilikare hafi y’umudugudu wa Bula Gudud.Uri mu bilometero 50 uvuye mu majyaruguru ya Kismayo.

Bakomeje bavuga ko byatangiye abiyahuzi batatu biturikizaho ibisasu. Hanyuma, abarwanyi bari bafite ibitwaro bikomeye, bahita biroha mu kigo cya gisilikare baturutse impande zose.

Abdinur Ibrahim, umuvugizi ushizwe umutekano w’akarere mu gihugu, yavuze ko batsinze abakoresha iterabwoba ko bishemo byibura 70.

Uwo mutwe w’abarwanyi bitwaje intwaro wigambye ko ariwo wagabye igitero ku kigo cya gisilikare kandi ko abasilikare 41 ba Somalia bahiciwe.

Amakuru aturuka mu rwego rw’ubuvuzi mu bitaro by’i Kismayo, avuga ko imirambo umunani y’abasilikare b’icyo gihugu yajyanywe kuri ibyo bitaro hamwe n’abantu 19 bakomeretse.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 20/01/2019
  • Hashize 5 years