Abubaka inyubako ziheza abafite ubumuga bagakwiye guhabwa ibihano bikaze: NCDP

  • admin
  • 13/11/2015
  • Hashize 8 years
Image

Mu kiganiro n’abanyamakuru Ku gicyamunsi cyo kuwa Kane 12 Ugushyingo 2015 NCDP komisiyo ihagarariye ababana n’ubumuga mu Rwanda yatangaje ko mu rwego rwo kwitegura umunsi mu kuru w’ababana n’ubumuga hari byinshi mu bikorwa biteganijwe gukorwa n’iyi komisiyo

Muri iki kiganiro umunyamabanga mukuru wa NCPD Ndayisaba Emmanuel yagaragarije itangazamakuru ibiteganyijwe muriyi minsi aho hateganyijwe ibikorwa bitandukanye hirya nohino muturere bijyanye nimyiteguro y’umunsi mukuru w’abafite ubumuga uteganyijwe mukwezi gutaha k’Ukuboza, aha Ndayisaba ya vuzeko hariho hategurwa ibikorwa byogufasha abafite ubumuga aho baherereye hirya no hino mu gihugu.

Mu bibazo byabajijwe n’abanyamakuru hagarutswe ku nyubako zubatswe ariko zigaheza abafite kuburyo batabasha kugera muri hamwe mu hatangirwa serivisi , kuri iki kibazo Ndayisaba Uhagarariye Iyi Komisiyo y’amabana n’ubumuga yavuzeko hateganyijwe ibihano kubantu bazarenga Ku ma bwiriza y’imyubakire aheza abafite ubumuga, aha yavuzeko abantu bose bubaka inyubako by’umwihariko inyubako zifite inyungu rusange, aha yatanze ingero ko nk’abubaka inyubako zi sabirwamo serivisi , ko bagomba kubaka inyubako zorohereza abafite ubumuga nko kubona aho baparika utugare twabo, ubwiherero, ndetse n’inzira ziborohereza kugera ahatangirwa service baba bakeneye.

Ubusanzwe tariki ya 22 Ugushyingo 2015 nibwo hazatangizwa icyumweru cyahariwe abafite ubumuga(Disability Week). Aho kurwego rw’igihugu uwo munsi uzizihirizwa mu karere ka Musanze, nyuma y’ibirori hateganyijwe kuzatanga ibihembo ku bantu bafite ubumuga ariko bafite impano zitandukanye kubazaba batsinze amarushanwa.


Yanditswe na Mkubwa Bagabo John/Muhabura.rw

  • admin
  • 13/11/2015
  • Hashize 8 years