Abongereza ba bonye urwitwazo rufatika rwo kutazitabira igikombe cy’isi mu Burusiya

  • admin
  • 02/04/2018
  • Hashize 6 years

Byari bimaze iminsi bivugwa ko igihugu cy’Ubwongereza ndetse n’ibindi bihugu bifitanye ubushuti bwa hafi bitazitabira igikombe cy’isi kizabera mu Burusiya kubera kutizera umutekano wabo none urwitwazo rurabonetse kuko Umutwe w’iterabwoba wo mu idina ya Islam uzwi nka Islamic State Iraq and Siria (ISIS) wahaye isezerano abafana b’Ubwongereza ko uzabarasisha drones ubwo bazaba bari mu gikombe cy’isi.

Ibi byagaragaye uyu munsi ubwo uyu mutwe wasohoraga amafoto ndetse n’amavidewo wigamba iki gikorwa kuri encrypted app Telegram aho wabwiye abafana b’Ubwongereza ko uzabarasa mu gikombe cy’isi wifashishije utwo tudege duto tutagira umudereva tuzwi nka Drones.

Ikindi kandi ngo kuba uyu mutwe wari umaze igihe warahagaritse iterabwoba muri Syria ngo kwari ukugira ngo ubanze utegure ibisasu ndetse n’utu tudege tutagira abaderevu byose bizifashishwa mu gikorwa cy’ iterabwoba mugihe igikombe cy’isi kizaba kiri kuba mu Burusiya.


Aya niyo mafoto babonye agaragaza ko uyu mutwe uri kwitegura babihuza n’iyo watangaje ko uzarasa abafana b’Abongereza

Inzobere mu ikoranabuhanga zasuzumye aya mashusho ndetse bemeza ko yatanzwe n’uyu mutwe ndetse ko agomba gufatanwa uburemere nta kuyakinisha.

Umwe mu bakorana bya hafi na Vladmir Putin yavuze ko Abarusiya barenga 4,500 basohotse igihugu kugira ngo bajye kwihuza n’inyeshyamba zo mu idini ya Islam zirimo n’uyu wa ISIS mu rwego rwo kuzihimura ku Bongereza cyane ko batameranye neza muri iyi minsi.

Perezida w’Uburusiya yahumurije abazitabira igikombe cy’isi ko umutekano uzaba ari wose ndetse bafite ubushobozi bwo guhagarika utudege tutagira abaderevu tuzashaka kwegera amasitade azaberaho iyi mikino.

Ibi ntabwo biribuze koroha niba ubwongereza bwari bwamaze kwishyiramo ko butazitabira icyo gikombe ingendamuvano irabonetse kuba uyu mutwe wigambye ko uzabangamira abafana b’ubwongereza.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 02/04/2018
  • Hashize 6 years